Kampala: Ambassadors of Christ basusurukije abarimo Minisitiri w’Intebe wa Uganda mu gitaramo cy’amateka
1 min read

Kampala: Ambassadors of Christ basusurukije abarimo Minisitiri w’Intebe wa Uganda mu gitaramo cy’amateka

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, yari mubihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo cya Chorale Ambassadors of Christ cyabereye muri Kampala Serena Hotel ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025.

Uretse we, iki gitaramo cyitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abadipolomate ndetse n’abayobozi bakomeye mu ishyaka riri ku butegetsi rya NRM.

Iki gitaramo cyiswe This far by grace cyari cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 37 umuhanzi Mwalimu Ssozi Joram amaze mu muziki, akaba yarifuje kwizihiza iki gikorwa afatanyije na Chorale Ambassadors of Christ.

Ambassadors of Christ Choir, ikorera mu Rwanda, yatangiye umurimo wayo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igamije gusana imitima n’imitungo yangijwe n’ayo mateka mabi. Ubutumwa bw’indirimbo zabo bwagiye bwibanda ku gukomeza abantu no kubereka ko mu Mana hari ihumure.

Kuva icyo gihe, iyi Chorale yamamaye mu bihugu bitandukanye byo mu karere no hanze yaho, aho imaze kugeza ubutumwa bwiza mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania, Zambia, u Burundi n’ahandi henshi.

Robinah Nabbanja Minisitiri w’Intebe wa Uganda ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *