Hoziana Choir yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Wabaye Ingumba”, ikangurira abantu gusubira ku Mana no kwihana
2 mins read

Hoziana Choir yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Wabaye Ingumba”, ikangurira abantu gusubira ku Mana no kwihana

Korali Hoziana ikorera muri ADEPR Nyarugenge izwiho kuririmba indirimbo zifite ubutumwa bukomeye kandi bukora ku mitima y’abantu. Kuri iyi nshuro, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Wabaye Ingumba”, igaragaramo amagambo akangurira abantu kwisuzuma, gusubira ku Mana no kwihana ibyaha kugira ngo babone agakiza nyakuri.

Indirimbo “Wabaye Ingumba” itangira isobanura umuntu utagaragaza imbuto nziza mu buzima bwe bwo kwizera, ugereranywa n’igiti cyumye kidatanga imbuto. Harimo amagambo akomeye agira ati:
“Wabaye ingumba nk’igiti cy’ibibabi gusa, Uwiteka agushatseho imbuto arazibura. Wa musubiranyuma we, garukira Yesu, wihane ibyaha byawe akubabarire.”

Indirimbo inakomoza ku bantu bavuga ko bakijijwe, nyamara ibikorwa byabo bikaba bihabanye n’ijambo ry’Imana. Bihagararaho bigisha, barahanura, ariko imirimo yabo ikabahinyuza. Ahandi hagira hati:
“Wahagaze ku rugi ubuza abandi kwinjira nawe ubwawe ntiwinjira, uzabona ishyano.”

Amagambo y’iyi ndirimbo akomeza kwibutsa abumva uko Imana igera ku bantu mu buryo butandukanye ariko bagakomeza kwinangira. Iravuga iti:
“Ibuka ubwo yagiye akwiyereka kenshi, ugakomeza kwinangira. Ibuka uko yakubonekeye mu nzozi, ugakomeza kwinangira. Ibuka uko yagiye agutumaho intumwa ze, ugakomeza kwinangira. Garuka garuka mwana wanjye, ndakwigisha kubaha Uwiteka.”

Ubutumwa nk’ubu bushyira umuntu imbere y’ukuri, bukamucira urubanza mu buryo bw’umwuka, bugamije kumusubiza mu nzira yo gukiranuka.

Abagize Hoziana Choir batangaje ko iyi ndirimbo ari impamo y’uko agakiza nyakuri atari amagambo gusa cyangwa ibikorwa by’inyuma, ahubwo ari ubuzima bugira imbuto nziza zigaragara. Bagaragaza ko ari ubutumwa bugenewe by’umwihariko abishushanya nk’abakristo, nyamara bakaba baritandukanyije n’ubugingo nyakuri buhabwa n’Umwami Yesu Kristo.

Kuva yasohoka, indirimbo “Wabaye Ingumba” yakiriwe n’abakunzi b’umuziki wa gospel nk’ubutumwa bw’ihindurabuzima. Abenshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko ari indirimbo ibakanguriye kwisuzuma no gusubira ku Mana. Hari n’abagize bati iyi ndirimbo ibahaye ishusho y’uburyo agakiza atari ugukora imihango gusa, ahubwo ari ukubaho mu kuri no mu kwiyegurira Imana.

Hoziana Choir ni imwe mu makorali akunzwe cyane muri ADEPR Nyarugenge, izwiho indirimbo zikomeye mu butumwa no mu buryohe bw’amajwi. Bagiye bakora indirimbo zakunze abantu benshi mu Rwanda no hanze yarwo, kandi bakomeza kugaragaza umurava mu murimo w’Imana binyuze mu bihangano byabo.

Indirimbo “Wabaye Ingumba” yitezweho gukomeza gufasha abakristo n’abandi bose mu masengesho, mu materaniro no mu buzima bwabo bwa buri munsi, ikabibutsa ko agakiza nyakuri ari ugusubira ku Mana no kuyoborwa n’ijambo ryayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *