
MINISANTE igiye guha abajyanama b’ubuzima bo mu Ntara y’amajyepfo y’igihugu cy’u Rwanda amagare ndetse na telephone
Minisiteri y’Ubuzima yasezeranyije abajyanama b’ubuzima bo mu Ntara y’Amajyepfo ko muri uku kwezi kwa Nzeri n’Ukwakira 2025 bazahabwa telefone ziborohereza itumanahaho, ndetse nyuma bahabwe n’amagare yo kubafasha mu ngendo.
Ibyo ni bimwe mu byagarustweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri iyo ntara.
Ni uruzinduko yasuyemo inzego zitandukanye z’ubuvuzi mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko asura n’abajyanama b’ubuzima mu ngo kugira ngo arebe uko batanga ubuvuzi ku baturage.
Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Musha basuwe na minisitiri bavuze ko imiti bavurisha ibageraho nta kibazo gusa ko imbogamizi zikiri ibikoresho biborohereza akazi.
Uwitije Léonie umaze imyaka 16 ari umujyanama w’ubuzima yagize ati “Tubangamiwe no kubura ibikoresho nk’igare, imyenda y’akazi na telefone zidufasha gukoresha ikoranabuhanga ribika amakuru arambye kandi twabitumye Minisitiri.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yababwiye ko ibi byifuzo byabo mu minsi mike biraba byashyizwe mu bikorwa.
Ati “Umukuru w’Igihugu yarabibemereye ikiba gisigaye ni ukubishyira mu bikorwa. Izo telefone rero zarabonetse zigenda zitangwa mu byiciro namwe hano zirabageraho muri uku kwezi n’ugutaha. Ikindi ni inyoroshyarugendo ku buryo aho umujyanama agiye agerayo uwamuhamagaye atamubuze kuko namwe mutabara nk’imbangukiragutabara.”
Nyuma yo gusura abo bajyanama b’ubuzima, Dr. Nsanzimana yasuye kandi ibigo nderabuzia n’Ibitaro bya Kaduha mu Karere ka Nyamagabe n’ibya Kaminuza biri mu Karere ka Huye, CHUB aganira n’abaganga.
Yabasabye kurushaho guha serivisi nziza ababagana ndetse abasezeranya ko ikibazo cy’amafaranga y’agahimbazamusyi kabo akunze gutinda kigiye gishakirwa umuti.
Mu 2008 nibwo u Rwanda rwashyizeho gahunda y’abajyanama b’ubuzima batorwa muri buri mudugudu, bahabwa inshingano zo kuzamura imyumvire y’abaturage mu kwirinda indwara no kwivuza hakiri kare.
Ubu bamaze kugera kuri 58.298 bari mu makoperative arenga 500.
MINISANTE muri Gicurasi uyu mwaka yagaragaje ko hamaze kugurwa telefone 31.534 zizifashishwa n’abajyanama b’ubuzima ugereranyije na 58.567 zikenewe.
Umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, wagenewe miliyari 16,5 Frw azifashishwa mu kugura ibikoresho byifashishwa mu nzego z’buvuzi.

Abajyanama b’ubuzima mu Ntara y’Amajyepfo bijejwe guhabwa ibirimo n’amagare