Ubutumwa bwiza buri mundirimbo shya ya Shalom Choir ADEPR Nyarugenge buzahindura benshi
2 mins read

Ubutumwa bwiza buri mundirimbo shya ya Shalom Choir ADEPR Nyarugenge buzahindura benshi

Shalom Choir Rwanda Igiye Gusohora Indirimbo Nshya “Yampaye Ibimwuzuye”Korali Shalom Choir Rwanda ikorera muri ADEPR Nyarugenge iri mu myiteguro yo gusohora indirimbo nshya bise “Yampaye Ibimwuzuye”. Iyo ndirimbo izajya hanze ku wa Gatatu, tariki 17 Nzeri 2025, saa tanu z’amanywa (11:00) ku rubuga rwa YouTube rw’iyi korali.

Shalom Choir ni imwe mu makorali akomeye mu Rwanda, ikaba yarashinzwe mu 1986 nk’itsinda ry’abana bato bo muri ADEPR Nyarugenge. Nyuma y’imyaka 40 y’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, iyi korali ikomeje kwandika amateka akomeye mu muziki wa gospel mu gihugu no mu karere.

Mu 2023, ubwo bizihizaga yubile y’imyaka 40, bakoze igitaramo gikomeye bise “Shalom Gospel Festival” cyabereye mu Mujyi wa Kigali, aho banifatanyije n’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, Israel Mbonyi. Ubu bufatanye bwarushijeho gukomeza izina rya Shalom Choir mu muziki uhimbaza Imana.

Indirimbo nshya “Yampaye Ibimwuzuye” izaba ikurikira izindi nyinshi zamamaye ku mbuga nkoranyambaga no ku mbuga zicuruza umuziki. Muri zo harimo “Sinzirambarara”, “Mana yo mw’ijuru”, ndetse n’album yabo iheruka yise “Amaboko Yayo”Kuri ubu, Shalom Choir imaze kugira abiyandikishije hafi ibihumbi 50 kuri YouTube, ikaba iri mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’ubutumwa bwimbitse bw’indirimbo zabo ndetse n’uburyo baziha umwimerere mu majwi no mu buryo amashusho aba ateguye.

Uretse ibikorwa by’umuziki, iyi korali ikora n’ibikorwa by’ubufasha mu muryango nyarwanda. Mu rwego rwo kwizihiza yubile y’imyaka 40 mu 2023, bifatanyije na Israel Mbonyi mu gikorwa cy’ubugiraneza cyari kigamije gufasha abatishoboye, bigaragaza ko ari umurimo w’ivugabutumwa urenze indirimbo.

Shalom Choir imaze no kugaragara mu bitaramo bikomeye birimo ibibera muri BK Arena n’ahandi hatandukanye, bikaba bigaragaza uburyo bakomeje kugira uruhare mu guhesha isura nshya umuziki wa gospel nyarwanda.

Tariki 17 Nzeri 2025, Saa 11:00, Shalom Choir isanzwe itaramira abantu mu bitaramo bikomeye cyane cyane muri BK Arena,Izashyira Hanze Indirimbo Nshya

Indirimbo nshya “Yampaye Ibimwuzuye” itegerejwe n’abatari bake, ndetse abakunzi ba Shalom Choir biteze ko izongera kugaragaza ubuhanga n’ubutumwa bw’ingenzi iyi korali isanzwe izwiho.

Tariki 17 Nzeri 2025, saa 11:00 z’amanywa, abakunzi bayo bazabasha kuyireba no kuyumva bwa mbere ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri YouTube.Ubutumwa bwiza buri mundirimbo shya ya shalom Choir ADEPR Nyarugenge buzahindura benshi

Shalom Choir Rwanda Yitegura Gusohora Indirimbo Nshya “Yampaye Ibimwuzuye”

kurikira ibikorwa bitandukanye bya Sholom choir kuri YouTube channel yabo ariko ukomeza kwitegura guhemburwa n’indirimbo shya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *