
IBISINGIZO LIVE CONCERT: Chorale Baraka nyuma yo guha ikaze The Light Worship Team igiye gutangirira ibisingizo kuri Life Radio
Chorale Baraka yo muri ADEPR Nyarugenge ikomeje ibikorwa byayo bikomeye byo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Inyabushobozi”, iyi korali ikomeje kwitegura igitaramo cy’amateka yise IBISINGIZO LIVE CONCERT kizabera kuri ADEPR Nyarugenge ku itariki ya 4–5 Ukwakira 2025.
Indirimbo Inyabushobozi imaze gusohoka yashimishije cyane abakunzi b’umuziki wa gikirisitu, kuko igaruka ku mbaraga Kristo aha abamwizera, bikaba ari ubutumwa bwo gutanga ihumure n’icyizere ku bantu bose. Chorale Baraka izwi cyane mu bihangano bikomeye nka Urukundo, Amateka, Yesu abwira abigishwa be na Muririmbire Uwiteka, bikomeje kuba indirimbo zifasha imitima y’abatari bake.
Mu rwego rwo kwitegura neza iki gitaramo, Chorale Baraka yatangaje amazina y’amakorali n’amatsinda y’abaririmbyi bazafatanya muri ibi bihe by’agatangaza. Uretse Gatenga Worship Team yamaze kwemezwa nk’abashyitsi bazaririmba, kuri ubu hiyongereyeho The Light Worship Team ikorera umurimo muri CEP ULK.
The Light Worship Team ni itsinda rimaze kumenyekana cyane mu mujyi wa Kigali, rikundwa n’abatari bake kubera uburyo riririmbamo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Bamamaye cyane mu ndirimbo yabo ikunzwe Urampagije ndetse n’ibitaramo byinshi bamaze kwitabira byasize inkuru nziza mu mitima y’abitabiriye.Ubuyobozi bwa Chorale Baraka bwerekanye ko guhuza imbaraga n’aya matsinda bizatuma IBISINGIZO LIVE CONCERT iba igitaramo cyihariye, kuko buri tsinda rizazana umwihariko waryo mu gusingiza Imana.
Ni uburyo bwo gufatanya kurushaho gukuza umurimo w’Imana mu mujyi wa Kigali no mu gihugu muri rusange.Igitaramo kizabera kuri ADEPR Nyarugenge kitezweho guhuriza hamwe imbaga y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, kikazaba umwanya wo gukomeza kwizihiza umurimo w’Imana unyuze mu bihangano.
Chorale Baraka irahamagarira buri wese kuzitabira kugira ngo ahabwe umugisha w’ibyiringiro, ihumure n’ubutumwa bwiza.Abategura iki gitaramo batangaje ko kizaba kirimo amasengesho, indirimbo ziramya kandi zihimbaza Imana, byose bigamije kurushaho kwegera Umwami Yesu no kugaragaza imbaraga ze mu buzima bw’abizera. Ni igitaramo kizaba cyuzuyemo ibyishimo ndetse n’igihe cyiza cyo gusangira ubusabane bwa bana b’Imana.
Kuri ubu Chorale Baraka ikomeje ibikorwa byo kwamamaza iki gitaramo binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’abakunzi babo bakomeje kugaragaza ko bategereje aya matariki akomeye y’Ukwakira 2025.IBISINGIZO LIVE CONCERT ni igitaramo gitegerejwe n’abantu benshi, gifite intego yo kuzamura ijwi ry’ibisingizo no kugaragaza ko indirimbo ari inzira ikomeye yo kwegera Imana.
Chorale Baraka ADEPR Nyarugenge, ku bufatanye na Gatenga Worship Team ndetse na The Light Worship Team, barizeza ko hazabaho ibihe by’amateka bitazibagirana.

Urampagije ya The Light Worship Team izaririmbwa mu gitaramo cya Chorale Baraka

