50% bakunda kubyibeshyaho bagakeka ko bashobora kuba bafashe ibihumanye mu mafunguro
1 min read

50% bakunda kubyibeshyaho bagakeka ko bashobora kuba bafashe ibihumanye mu mafunguro

Akenshi iyo ubabaye mu nda cyangwa ukabona ufite uburwayi bufitanye isano n’igogora, uhita utekereza ko ushobora kuba wariye ibiryo bihumanye cyangwa amafunguro igifu cyawe kitishimiye, nyamara abaganga bahamya ko ibyinshi bituruka ku bibazo byo mu mutwe umuntu afite.

Ni gake cyane uzasanga umuntu agize ubu burwayi ngo atekereze ko hari isano byaba bifitanye n’ibibazo byo mu mutwe, nyamara hari uburwayi buterwa no kuba umuntu atameze neza mu mutwe.

Bimwe mu bice by’umubiri bikoresha ingufu nyinshi z’umubiri ni ubwonko, inyama zo mu nda nk’igifu impyiko, amara n’ibindi. Iyo ubwonko bugize ikibazo usanga ingufu nyinshi zigiye gukemura bya bibazo byo mu mutwe, za nyama zigasigarana ubudahangarwa buke.

Icyo gihe hahita habaho ibyitwa ‘Gut-brain disorders’ bituma inyama zo mu nda zitangira kukurya nyamara nta biryo bizihumanya wariye cyangwa ubundi burwayi wagize.

Gut-brain disorder ni uburwayi buterwa no kuba ufite ibibazo byo mu mutwe nk’agahinda gakabije, umunaniro ukabije, guhangayika n’ibindi.

Burangwa no kubabara mu gifu, kubyimba inda, kugira iseseme, gucibwamo cyangwa ukagira impatwe (constipation), kunanirwa kurya, kubabara amara yaba amato cyangwa amanini n’ibindi.

Inzobere mu kuvura indwara zo mu nda mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, Dr. Eric Rutaganda, yavuze ko abantu benshi bajya kwa muganga bababara mu nda usanga ari ibyo bibazo byo mutwe byabiteye gusa bo ntibabimenye.

Yagize ati “50% by’abantu barwaye mu nda muri rusange ntabwo baba barwaye, ni umunaniro ukabije. Ubwonko burababara bukabwira amara buti ariko ko udatanga ibimenyetso.”

Yavuze ko ubwo burwayi buterwa n’ibibazo byo mu mutwe budahabwa imiti nk’iy’umuntu ufite uburwayi nyakuri, kuko ntabwo aba ari inyama yo mu nda irwaye ahubwo ni ibibazo byo mu mutwe. Akenshi ugirwa inama yo kujya kureba umuganga w’indwara zo mu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *