
Ese kuki abahanga mu by’ikirere bavuga ko imvura iri mu bipimwa hashingiwe ku buso yaguyeho mu buryo bwa Milimetero?
Mu makuru y’ubumenyi bw’ikirere hakoreshwa milimetero ku bipimo by’imvura, ndetse milimetero ikoreshwa mu bipimo by’imvura nk’urugero fatizo mpuzamahanga.
Mu busanzwe milimetero ikoreshwa mu bipimo bigaragaza uburebure bw’ikintu, ibisukika byo bigapimwa mu ngero z’ibisukika.
Iyo abashakashatsi bavuga ko haguye imvura ingana na milimetero imwe, bisobanura ko ubuso bungana na meterokare imwe hagiyeho amazi angana na litiro imwe. Ni ukuvuga ko imvura ya milimetero 100 ingana na litiro 100 zisutse kuri meterokare imwe.
Uburyo bwo kubara gutya bukorwa hifashishijwe akuma kitwa pluviomètre, gashyira hamwe amazi yose yaguye maze kakagaragaza icyo ibipimo muri milimetero.
Ibi bipimo bituma amakuru y’imvura aba asobanutse kandi yorohereza abashakashatsi kugereranya uko imvura yaguye mu bihugu bitandukanye kugira ngo hamenyekane ingano yayo.
Ubushakashatsi bugaragaza ko bifasha kumenya ingaruka z’imvura ku buhinzi, ku mihindagurikire y’ikirere no mu gusobanukirwa uko ikirere kizaba giteye mu bihe bizaza.