Weekend yawe iraryoha kurushaho uhimbaza Imana Hamwe n’iyi Top 7 Gospel Songs of the Week ziri ku isonga
1 min read

Weekend yawe iraryoha kurushaho uhimbaza Imana Hamwe n’iyi Top 7 Gospel Songs of the Week ziri ku isonga

Nk’uko bisanzwe buri cyumweru, abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana tubagezaho urutonde rw’indirimbo nshya ziri kwigarurira imitima ya benshi ku mbuga zitandukanye. aho tugaruka ku ndirimbo zirindwi z’abahanzi n’amakolari ziri ku isonga, zigaragaza ubuhanga hagendewe ” mumyandikire, ubutumwa, amajwi n’amashusho meza ndetse kandi hagendewe kuko ziri gukundwa.

TOP7 Gospel Songs of The Week yacu yuyumunsi ikaba iteye itya:

  1. “Yampaye Ibimwuzuye” – Shalom Choir
    Indirimbo nshya ya Shalom Choir ikomeje gutumbagira, yibutsa abizera ko agakiza karimo byose: amahoro, imbabazi n’ubugingo buhoraho.

2.“Ntukoza Isoni” – Prosper Nkomezi
Uyu muhanzi ukunzwe cyane yongeye guhumuriza abizera, abibutsa ko Imana itatererana abayiringiye kandi isohoza amasezerano yayo yose.

    3.“Ndashima” – Bosco Nshuti ft Aime Uwimana
    Indirimbo yuje ugushima Imana, irimo amajwi y’abahanzi babiri bakomeye mu muziki wa gospel Nyarwanda. Ni uruvange rw’umuziki wuje ubuhanga n’ubutumwa bwimbitse.

      4.“Urutazashira” – Gasasira Clemence
      Yuzuye amarangamutima, iyi ndirimbo ivuga ku rukundo rwa Kristo rutazashira, rutagereranywa kandi rutagerwa ku ndunduro.

        5.“Mbona Ijuru” – Besalel Choir
        Indirimbo nshya y’iyi korali yibutsa amasezerano yo kubona ijuru rishya n’isi nshya, ikubiyemo ubutumwa bwo kwiringira Yerusalemu nshya no guhabwa amahoro arambye.

          6.“Shetani Hauna Neno” – Healing Worship Team
          Healing Worship Team yagarukanye indirimbo yo guhamya ko Satani nta jambo afite ku buzima bw’abizera, ahubwo Kristo ari we mugenga wa byose.

            7.“Mubwire” – Tonzi
            Umuhanzi Tonzi yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu ndirimbo ye nshya isaba abantu kudaceceka, ahubwo bakavuga ibyiza by’Imana no guhamya agakiza.

              Uru rutonde rwa Top 7 rwerekana uburyo gospel Nyarwanda ikomeje gutera imbere no guhanga udushya, binyuze mu ndirimbo zifasha imitima kwegerana n’Imana no kwibuka ko agakiza ari impano y’ingenzi.

              Leave a Reply

              Your email address will not be published. Required fields are marked *