Good News Choir ikomeje gusakaza urukundo rw’Imana mu ndirimbo “Shimwa”
Good News Choir ni Korali ikorera ubutumwa muri Paruwase St Dominique-Huye, ibinyujije mu ndirimbo cyane cyane izo mu ndimi z’amahanga, ikaba ikomeje gusakaza ubutumwa bwiza bw’Imana binyuze mu kuririmba urukundo rwayo mu ndirimbo bamaze iminsi basohoye “Shimwa”.
Iyi Korale imaze igihe kitari gito kuko yatangiye mu mwaka wa 1997 igizwe n’abaririmbyi umunani, ubu ikaba ikomeje kwaguka, kuko imaze kugira abaririmbyi benshi ndetse ubu ikaba imaze kugira amashami menshi akorera mu gihugu harimo n’akorera mu mashuri makuru. Ubu ikomeje gutanga umusanzu wayo mu kuvuga inkuru nziza.
Muri ayo mashami harimo: Christ King Choir ikorera muri Groupe Officielle De Butare na Kigali kuri Paruwasi St Michael, Christus Vincit Choir ikorera I Remera, Angel Voice Choir n’andi menshi.
Good News Choir ifasha abakristu cyane cyane abasengera muri Paruwase ikoreramo ya St Dominidue gusenga, aho yifashishwa mu kuririmba Misa ziganjemo izikorwa mu ndimi z’amahanga cyane izo mu Cyongereza. Kimwe n’ibindi bikorwa byayo, ibi bikaba bituma iba imwe mu makorale akomeje kwaguka no gukundwa.
Kuri ubu iyi Korale ikomeje gushinga imizi mu gufasha abakristu gusenga, imaze iminsi ishyize hanze indirimbo “Shimwa” ikangurira abantu gushima Imana ku bw’urukundo rwayo, ikaba yaremeye kwigira umuntu ikarema muntu mu ishusho yayo maze ikamwitangira imukiza icyaha.
Mu kiganiro na Gospel Today, Umuyobozi wa Korale w’ungirije, Umusumba Rugwiro Christella, yavuze ko iyi ndirimbo yari igamije kwibutsa abantu urukundo rw’Imana yigize umuntu ikaducungura. Yavuze ko kandi intego ya korale ari ukubwira abantu urukundo n’amahoro y’Imana, banafasha abantu gusenga binyuze mu ndirimbo baririmba mu ndimi zitandukanye.
Ati: “Shimwa ni indirimbo ivuga ku gucungurwa kwa muntu ivuga ko twese twari abo gucibwa ariko kubera urukundo yadukunze, yaradupfiriye kugira ngo idukize. Twari tugamije ko abantu bumva ko Yezu Kristu yaje ku isi agacungura abantu bose, twari abo gucibwa ariko kubera urukundo adukunda yaraje araducungura, aradupfira aradukiza. Twamamazaga gucungurwa kwa muntu binyuze kuri Yezu kristu.
“Good News Choir ntituririmba Ikinyarwanda gusa, turirimba indirimbo mu ndimi zose tugamije no gufasha abantu batumva Ikinyarwanda.”
Yongeyeho ko bafite intumbero zo gukomeza kwamamaza ijambo ry’Imana, amahoro, ubumwe, n’urukundo byayo binyuze mu ndirimbo kandi ko harimo n’izo biyandikira, anaboneraho kurarikira abakunzi babo igitaramo bari gutegura.
Ati: “Good News Choir Ntituririmba indirimbo zanditswe n’abandi bantu gusa, mu minsi ishize twasohoye indirimbo ebyiri iyitwa ‘Inkuru nziza’ na ‘Shimwa’ zanditswe n’umwe mu bagize Korale yacu zikaba ari indirimbo za gospel. Nk’uko twitwa Good News tuba tugomba gutanga amakuru meza n’inkuru nziza. Tuba tugomba kwamamaza ijambo ry’Imana, kwamamaza inkuru nziza, amahoro, ubumwe n’urukundo binyuze mu ndirimbo. Tugira Concert zitandukanye n’ejo bundi mu kwa Cumi n’Abiri kuri 13 tuzagira concert izabera muri UR Huye nabararikira kuzamenya byinshi.”
V/Prezidant(e) Umusumba Rugwiro Christella kandi yasabye abakunzi ba korale yabo gukomeza kubashyigikira haba mu kubana na bo mu bitekerezo, mu bikorwa bategura ndetse no gusangiza no gukunda ibihangano byabo. Yakanguriye abashaka kwifatanya na bo muri uwo murimo ko amarembo afunguye anabizeza kuzaryoherwa.
Iyi Korale isanzwe imenyerewe mu kuririmba, mu bikorwa bategura bitandukanye ndetse ifite izindi ndirimbo yagiye iririmba zirimo n’izo biyandikira nka: Inkuru nziza, Shimwa n’izindi.

Good News Choir (GNC) yatangiye batarenga umunani ariko ubu imaze kugira abanyamuryango benshi.
Indirimbo “Shimwa” ya Good News Choir

    
			
			
			
Good song ahead I’m excited to listen this song of Good News Choir@ I encouraging the good people to share with other!