Abakristu barasabwa kongera kwiyumva nk’abagize Kiliziya kurusha kwibanda ku mubare munini w’abayigize
2 mins read

Abakristu barasabwa kongera kwiyumva nk’abagize Kiliziya kurusha kwibanda ku mubare munini w’abayigize

Mu gisubizo ku barimu ba Gatigisimu, Papa agaragaza ko ikibazo cy’igabanuka ry’abitabira Kiliziya kiboneka no mu bindi bihugu bifite amateka maremare ya gikristu.

Papa Leo XIV yagarutse ku kibazo cy’igabanuka ry’abitabira ubuzima bwa paruwasi, cyane cyane imiryango n’urubyiruko, ashimangira ko agaciro nyakuri ka Kiliziya kadashingiye ku mubare w’abayitabira, ahubwo gashingira ku kwiyumva ko umuntu ari uwa Kiliziya kandi ari uwa Kristu.

Ibi yabivugiye mu nkuru yo muri Mutarama 2026 y’ikinyamakuru Piazza San Pietro, yahawe insanganyamatsiko y’amahoro, asubiza ibaruwa ya Nunzia, umwigisha wa Gatigisimu wo mu Busuwisi.

Nunzia, umugore w’imyaka 50 utuye i Laufenburg, umujyi muto wo mu Busuwisi utuwe n’abaturage bagera kuri 620, yandikiye Papa amusangiza impungenge ze zishingiye ku kugabanuka kw’ababyeyi n’urubyiruko bitabira ubuzima bwa Kiliziya.

Uyu mwigisha wa Gatigisimu, ukorana n’abana, urubyiruko n’imiryango, yavuze ko abantu benshi bagenda bahitamo siporo n’ibirori kurusha ibikorwa bya Kiliziya, bigatuma zimwe mu nsengero zisigara zifite umubare muto w’abasenga, ahanini abageze mu zabukuru.

Yagize ati “Mbiba imbuto, ariko ingemwe zigatinda gukura. Abana n’imiryango bahisemo siporo n’ibirori.”

Mu gisubizo cye, Papa Leo XIV yemeye ko ibyo Nunzia agaragaza atari ikibazo cyihariye, ahubwo ko gihuriweho n’ibihugu byinshi bifite umuco wa gikristu umaze igihe kirekire. Yavuze ko kwibanda ku mibare y’abitabira Kiliziya bidakwiye kuba ari byo bipimirwaho ubuzima bwayo, ashimangira ko Gatigisimu n’ubutumwa bwiza bidapfa ubusa n’iyo abayitabira baba ari bake.

Papa yongeyeho ko ikibazo gikomeye atari umubare w’abakristu gusa, ahubwo ari ugucika kw’inyota yo kwiyumva ko umuntu ari uwa Kiliziya n’uwa Kristu, buri wese afite impano n’inshingano bye byihariye. Yaburiye abakristu kwiyumva gusa nk’abakoresha amasakaramentu kubera umuco, aho kubifata nk’ubuzima bw’ukwemera bufite ishingiro.

Mu gusoza, Papa Leo XIV yateye inkunga Nunzia n’abandi bose bahura n’izi mbogamizi, abibutsa ko ihinduka ari urugendo abakristu bagomba gukomeza gukora bafatanyije.

Yibukije ko umuryango nyakuri w’ukwemera ari Umutima wa Kristu ufunguye kuri bose, ashimangira ubutumwa bwa Papa Pawulo wa VI buvuga ko inshingano nyamukuru ya Kiliziya ari ugutanga ubuhamya bw’ibyishimo by’ubutumwa bwiza bwa Kristu, ibyishimo byo kongera kuvuka n’izuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *