Ababikira bo mu muryango wa Bikira Mariya Nyina w’Impuhwe z’Umushumba Mwiza biyemeje kurengera abagore n’abana bahohoterwa
2 mins read

Ababikira bo mu muryango wa Bikira Mariya Nyina w’Impuhwe z’Umushumba Mwiza biyemeje kurengera abagore n’abana bahohoterwa

Mu gihe isi ikomeje guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa ryo mu ngo, itotezwa n’ihezwa bikorerwa abagore n’abana, Umuryango w’Ababikira ba Bikira Mariya Nyina w’Impuhwe z’Umushumba Mwiza (La Congrégation des Sœurs de Notre-Dame de Charité du Bon Pasteur), ukomeje kwiyemeza ubutumwa bwo kuba hafi y’abababaye, ubaha ihumure , icyubahiro n’icyizere.

Umuryango w’Ababikira ba Bikira Mariya Nyina w’Impuhwe z’Umushumba Mwiza, watangaje ko uzakomeza gushimangira ubutumwa bwo kurengera abagore n’abana bahohoterwa, ujyanye n’umurongo n’ubutumwa bwa Papa Leon XIV akomeje gushimangira wo kuba hafi y’abababaye no kubaha icyizere gishya.

Nk’uko tubikesha Vatican News, uyu muryango uvuga ko mu gihe ihohoterwa ryo mu ngo, itotezwa n’ihezwa bikomeje kwibasira abagore n’abana hirya no hino ku isi, inshingano ya Kiliziya ari ukuba urugo rutekanye ku bakomeretse no kubarengera mu buryo bufatika, nk’uko Papa Leo XIV abigarukaho kenshi mu butumwa bwe.

Papa Leo XIV ashimangira ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana atari ikibazo cy’imiryango gusa, ahubwo ari igikomere cy’umuryango mugari n’icyaha kibangamira icyubahiro cy’umuntu waremwe mu ishusho y’Imana. Asaba ko hahabwa umwanya ugaragara ibikorwa byo kwakira, kumva no gufasha abahohoterwa kongera kwiyubaka aho kubacira imanza.

Muri Malta, Ababikira ba Good Shepherd bakira abagore n’abana bahunze ihohoterwa ryo mu ngo, bakabaha icumbi, ibiribwa n’ubufasha bw’ibanze, bagashyira imbere kubaha amahoro n’umutekano. Sr. Doris Saliba, umaze imyaka irenga 40 muri ubu butumwa, avuga ko bakira abababaye igihe cyose, ku manywa n’ijoro, bagahera ku kubaha amahoro yo mu mutima.

Si aho gusa kuko no muri Portugal, uyu muryango wita ku bana n’abakobwa bakuwe mu miryango idatekanye, bahuye n’ihohoterwa n’ubukene bukabije. Sr. Maria Rosario avuga ko babaha uburere bushingiye ku rukundo n’icyubahiro, bakabafasha gusubirana icyizere cy’ubuzima n’ejo hazaza.

Binyuze mu bufatanye n’inzego za Leta, abajyanama mu mitekerereze n’abarezi, Ababikira ba Good Shepherd bagaragaza mu bikorwa ubutumwa Papa Leo XIV akomeje gutanga, ko kurengera abagore n’abana bahohoterwa ari inshingano y’ubukirisitu n’ubumuntu, atari amahitamo umuntu agira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *