Oxford na OpenAI Batangije Gahunda y’Ubwenge Bukorano mu Burezi mu gihe cy’imyaka 5

Kaminuza ya Oxford yatangaje ko yabaye iya mbere mu Bwongereza itanze uburyo bwo gukoresha igikoresho cy’ubwenge bukorano (AI) cya ChatGPT, cyagenewe uburezi, ku banyeshuri bose n’abakozi bayo.
Igikoresho cya ‘ChatGPT Edu’, cyateguwe by’umwihariko ngo gikoreshwe mu burezi na OpenAI, kizahabwa abanyeshuri ba Oxford bose nyuma y’igerageza ryakozwe 2024 rikaza kugenda neza.
Iri tangwa ry’iki gikoresho riri mu murongo w’ubufatanye bw’imyaka itanu hagati ya kaminuza n’isosiyete ya OpenAI.
Prof Anne Trefethen, Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri kaminuza, yavuze ko iri tangwa ari intambwe ishimishije mu rugendo rwo kuvugurura ikoranabuhanga muri kaminuza.
Profeseri Trefethen yakomeje agaragaje amahirwe akomeye azanwa n’ubwenge bukorano.
Yagize ati: “iyi tekinoloji ifite ubushobozi buhanitse bwo guteza imbere ubushakashatsi n’udushya dushingiye ku bushake bwo kumenya no guhanga udushya, ndetse ishobora no gufasha mu gushaka ibisubizo ku bibazo bikomeye isi ihanganye na byo.”
Yanakomoje ku nyungu z’abanyeshuri yerekana uburyo iki gikoresho kizabafasha mu myigire ya bo.
Ati: “buri munyeshuri muri Oxford azashobora gukoresha ChatGPT Edu nk’igikoresho cyoroshye cyo kwifashisha mu myigire, gishobora kunoza no gutunganya amasomo ye ku giti cye, bityo kikamwugururira amahirwe mashya yo guhanga no kugerageza ibishya.”
ChatGPT Edu yagenewe gukoreshwa muri za kaminuza kandi itanga umutekano n’ubwirinzi bw’amakuru kugira ngo amakuru agume mu bigo byigenga ku giti cya byo.
Itangizwa ku rwego rwa kaminuza yose rikurikiye igerageza ryabanje ryakorewe abantu bagera kuri 750 barimo abashakashatsi, abanyeshuri n’abakozi bafite inshingano zitandukanye muri kaminuza no mu mashami yayo.
Jayna Devani, ushinzwe gahunda z’uburezi ku rwego mpuzamahanga muri OpenAI, yavuze ko gahunda ya Oxford ari urugero rushya rugaragaza uko ubwenge bw’ubukorano bushobora guteza imbere imyigire ya kaminuza.
Uretse iryo koranabuhanga, kaminuza izatanga n’amahugurwa yerekeranye no gukoresha ChatGPT Edu ndetse n’ibindi bikoresho by’Ubwenge buhangano.