
“Mbona Ijuru” Indirimbo nshya ubumbatiye ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya
Basalel Choir ni Korale ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR, ikaba imaze igihe kitari gito muri uyu murimo wo kogeza inkuru nziza biciye mu ndirimbo ndetse imenyerewe ku ndirimbo zifasha abatari bake. Ubu yasohoye indirimbo nshya “Mbona Ijuru”.
Ni indirimbo iyi Korale yashyize hanze ku muyoboro wa Youtube isanzwe ishyiraho indirimbo ari wo “Baselel Choir Murambi” ikaba imaze kurebwa n’abatari bake. Ivuga kuri Yerusalemu nshya ivugwa nk’umugeni witeguye umugabo we.
Mbona Ijuru yuzuyemo ubutumwa bw’ihumure n’icyizere kandi ishingiye ku kuvuga amasezerano y’Imana yerekeye ijuru rishya n’isi nshya. Ubutumwa bw’ingenzi bw’iyi ndirimbo bukaba bwanditse muri Bibiliya mu Isezerano rishya mu Ibyahishuwe 21, “…ni uko mbona umurwa mutagatifi Yeruzaremu nshya, yururukaga iva ku Mana yabukereye nk’umugeni witeguye gusanganira umugabo we…”
Basalel Choir yagerageje kwibutsa abazaba baratunginyije imitima yabo ko bazabana na Yesu, kuko ibintu byose byashize bizaba byarangiye burundu. Korale kandi yasabye abayoboke ba Kristu kugira ukwizera no kwihangana, kuko Ururembo rwateguriwe abazanesha rukazaba ari urw’ibyishimo n’amahoro adashira.
Hakubiyemo ubutumwa bukenewe cyane muri iki gihe, kuko abantu benshi bahura n’ibibazo by’ubuzima kandi ikaba indirimbo y’ihumure ishimangira ko urugendo rw’abemeramana rufite iherezo ryiza mu gihe bazaba bakomeje kwiringira Kristo.
Abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza cyane abakunzi b’iyi korale, bashihikarizwa gukunda, kumva no kuyisangiza abandi, mu rwego rwo gukwirakwiza ubutumwa ibumbatiye.
Reba indirimbo Mbona Ijuru ya Basalel Choir