Divine Muntu yabwiye abantu ubutumwa bw’ihumure no kwizera mu ndirimbo “Hozana” ashimangira urukundo n’imbaraga by’Imana
1 min read

Divine Muntu yabwiye abantu ubutumwa bw’ihumure no kwizera mu ndirimbo “Hozana” ashimangira urukundo n’imbaraga by’Imana

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Divine Muntu, yasohoye indirimbo nshya yise “Hozana”, ikaba iri mu ndirimbo igaragaza intambwe nziza ari kugeraho mu murugendo rwe rw’umuziki wokuramya Imana. Uyu muramyi ukiri muto mu muziki, aragenda arushaho kugaragaza impano ye n’umurava wo kugeza ku bantu ubutumwa bwiza bw’Imana binyuze mu bihangano bye.

Indirimbo “Hozana” igaragaramo amagambo yuje icyizere n’ihumure, aho Divine Muntu yibutsa abantu ko Imana itajya itsindwa, ko idatererana abayiringiye ndetse ko nta n’umwe wayizeye ngo akorwe n’isoni. Mu magambo akomeye agize iyi ndirimbo, Divine Muntu agaragaza uburyo yagiye ahura n’ibihe bigoye, ariko Imana ikamuba hafi, ikamubera inshuti nyakuri n’umurinzi w’ukuri.

Mu butumwa buyirimo, aririmba ko umutima we wose yawuhaye Imana, bityo ko ntacyabasha kumutera ubwoba cyangwa kumutera agahinda nk’uko byahoze mbere. Ahubwo yemeza ko ubu afite ibyishimo n’amahoro bikomoka kuri Yesu, kandi ko azahora amwiringira kugeza ku iherezo.

Indirimbo “Hozana” kandi ikomoza ku rukundo rudasanzwe rw’Imana, aho Divine Muntu avuga ko atigeze atekereza ko yakundwa urwo rukundo rukomeye. Iyi ndirimbo itanga ishusho y’uko Imana iba hafi y’abayizera mu bihe byose, ikabayobora no mu gihe bigoye.

Divine Muntu akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi bafite icyerekezo cyiza muri Gospel nyarwanda, kandi indirimbo ye nshya “Hozana” iri mu zihamya ko afite ubushobozi bwo kugeza ku bantu ubutumwa bwiza bunyuze mu muziki butuma imitima igira ihumure n’ibyishimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *