Ibisingizo Live Concert: Indirimbo nshya ‘Nakwitura iki?’ izaririmbwa bwa mbere imbere yabazitabira igitaramo
2 mins read

Ibisingizo Live Concert: Indirimbo nshya ‘Nakwitura iki?’ izaririmbwa bwa mbere imbere yabazitabira igitaramo

BARAKA CHOIR IGEZE KURE IMYITEGURO Y’IGITARAMO IBISINGIZO LIVE CONCERT, YASHYIZE HANZE INDIRIMBO NSHYA “NAKWITURA IKI?”

Baraka Choir yo muri ADEPR Nyarugenge ikomeje kwigaragaza nk’imwe mu makorali akomeye mu Rwanda mu ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, aho igeze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye cyiswe IBISINGIZO Live Concert kizabera kuri ADEPR Nyarugenge kuwa 4 na 5 Ukwakira 2025. Iki gitaramo cyitezweho guhuriza hamwe abaramyi n’abakunzi b’indirimbo z’Imana mu gihe cy’iminsi ibiri y’uburyohe bw’ijambo ry’Imana n’ibisingizo.

Baraka Choir yitegura IBISINGIZO Live Concert 2025, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Nakwitura iki

Mu rwego rwo kurushaho kwitegura iki gitaramo, Baraka Choir yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nakwitura iki?”. Iyo ndirimbo igaragaramo ubutumwa bwimbitse bugaragaza ko urukundo rw’Imana rurenze ikigereranyo, kuburyo umuntu atabona icyo yakwitura Imana . Ni indirimbo yihariye mu gushimangira ko Imana ari yo ikora ibirenze ibyo dusaba kandi ikaduha n’ibyo tutigeze tuvuga.

Amashimwe menshi akubiye muri iyi ndirimbo aturuka ku buhamya bw’abaririmbyi ba Baraka Choir, bavuga ko mu rugendo rwabo rwo kwamamaza ubutumwa no mu buzima bwa buri munsi babonye ukuboko kw’Imana gukora ibintu bikomeye. Bagize bati: “Nta kindi twaha Imana uretse kuyihimbaza no kuyisingiza, kuko ibyo yadukoreye birenze ubushobozi bwacu.”Indirimbo “Nakwitura iki?” yaje ikurikira ibikorwa bitandukanye bya Baraka Choir byagiye bigaragaza ko iri korali ifite umurongo wo guhuza ubutumwa bw’indirimbo n’ibikorwa byayo by’ivugabutumwa.

Baraka Choir yitegura IBISINGIZO Live Concert 2025, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Nakwitura iki

Ni indirimbo ikubiyemo inyigisho zishingiye ku buhamya bw’umwanditsi wa Zaburi wabajije Imana icyo yayitura ku byiza byose yamugiriye, bikaba ari ubutumwa bukora ku mitima y’abayumva bose.Iyi ndirimbo nshya ni kimwe mu bizatangiza ibihe byiza n’ishimwe mu IBISINGIZO Live Concert 2025,aho abazayitabira bazagira amahirwe yo kuyumva no kuyiririmbana na Baraka Choir. Biteganyijwe ko iyi ndirimbo izaba imbarutso yo kurushaho gutuma abantu bahindurwa mu bitekerezo no mu buryo bwo kureba imirimo y’Imana mu mibereho yabo.

Uretse iyi ndirimbo nshya, Baraka Choir irateganya kuzifatanya n’amakorali n’amatsinda akomeye arimo Iriba Choir yo muri ADEPR Taba (Huye), Besalel Choir yo muri ADEPR Murambi, Gatenga Worship Team ndetse na The Light Worship Team yo muri CEP ULK.Ku ruhande rw’ijambo ry’Imana, Rev. Pastor Valentin Rurangwa, Pastor Mugabowindekwe ndetse na Rev. Dr. Antoine Rutayisire bazaba bahari kugira ngo batangaze ubutumwa bwo guhembura imitima, bujyane neza n’indirimbo n’amasengesho azaba akorwa.

Baraka Choir ishimangira ko IBISINGIZO Live Concert ari igitaramo kidakwiye kuburamo inshuti zayo zose, cyane ko kwinjira ari ubuntu. Bakomeje gusaba abakunzi b’indirimbo z’Imana kuzana inshuti n’imiryango yabo, kugira ngo bafatanye kwinjira mu bihe byiza byo guhemburwa no gushimira Imana, kuko koko nta kindi twakwitura Imana uretse kuyihimbaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *