Umunsi nk’uyu mu mateka:  Tariki ya 26 Nzeri
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka:  Tariki ya 26 Nzeri

Turi ku wa 26 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 269 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 96 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wo kurandura burundu ikorwa n’ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1905 : Umuhanga mu by’Ubugenge, Albert Einstein, yashyize ahagaragara isano rya za rukuruzi (théorie de la relativité restreinte).
1960: Ku nshuro ya mbere habayeho ikiganiro mpaka cyaciye kuri televiziyo hagati y’abakandida Richard Nixon na (…)

Turi ku wa 26 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 269 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 96 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi mpuzamahanga wo kurandura burundu ikorwa n’ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1905 : Umuhanga mu by’Ubugenge, Albert Einstein, yashyize ahagaragara isano rya za rukuruzi (théorie de la relativité restreinte).

1960: Ku nshuro ya mbere habayeho ikiganiro mpaka cyaciye kuri televiziyo hagati y’abakandida Richard Nixon na John Kennedy bahataniraga kuyobora Amerika.

1997: Indege ya sosiyete yo muri Indonésie yakoze impanuka abantu 234 bari bayirimo bose bahasiga ubuzima.

2002: Ubwato bwo muri Sénégal bwarohamiye hafi ya Gambia mu nyanja ya Atlantique abantu barenga 1000 bahasiga ubuzima, aho ifatwa nk’imwe mu mpanuka z’ubwato zabayeho mu mateka.

Mu muziki

2024: Abahanzi bo muri Nigeria, Adekunle Gold na Patoranking bataramiye muri “Next Narrative Africa The Brige”, iserukiramuco ribera imbere y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Abavutse

1918: Havutse Eric Morley, Umwongereza watangije irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’Isi.

1936: Havutse Winnie Madikizela-Mandela, umugore wa Nelson Mandela.

Abapfuye

2010: Gloria Stuart wamenyekanye mu byo gukina filimi.

2019: Hapfuye Jacques Chirac wayoboye u Bufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *