Igiciro cy’umuti urinda kwandura SIDA cyashyizwe hanze: Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana
1 min read

Igiciro cy’umuti urinda kwandura SIDA cyashyizwe hanze: Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko yanyuzwe n’igiciro cy’umuti wa Lenacapavir uherutse kwemezwa, nyuma yo kugaragaza ko ufite ubushobozi bwo kurinda abantu kwandura Virusi itera SIDA.

Ku wa 24 Nzeri 2025, kubera ubufatanye bw’imiryango irimo Unitaid, Clinton Health Access Initiative na Wits RHI, byatangajwe ko umuti wa Lenacapavir utangwa mu nshinge ebyiri buri mezi atandatu, uzajya uboneka ku giciro cy’Amadolari 40 (asaga 56,000 Frw) ku muntu buri mwaka mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu bugereranyije.

Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Clinton Health Access Initiative, yavuze ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye.

Ati “Izi ni impinduka zikomeye, kuko bizoroshya uburyo bwo kwirinda ubwandu haba ku barwayi, abaganga, n’ubuvuzi muri rusange.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, mu butumwa yanyujije kuri X, nawe yashimye iki giciro gishya, avuga ko ari intambwe ikomeye mu kurwanya SIDA ku Mugabane wa Afurika.

Ati “Intambwe ikomeye mu kwirinda Agakoko gatera SIDA: Lenacapavir umuti utangwa kabiri mu mwaka wagaragaje ko ufite ubushobozi bwo kurinda hafi 100% uzajya utangwa ku Madolari 40 gusa ku mwaka kuri buri muntu wo mu bihugu bikennye ndetse n’ibifite ubukungu bugereranyije.”

Uyu muti wa Lenacapavir utanga ubwirinzi ku kigero cya hafi 100%, uzafasha kugabanya miliyoni 1,3 z’abantu bandura buri mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *