
Umuhanzi Darius yifashishije ubunararibonye bwe mu guhindura uburyo abantu bakira Ijambo ry’Imana no kumva Kumva Indirimbo Zihimbaza Imana
Umushumba, umuhanzi akaba n’umutunganya umuziki yasangije urugendo rwe rw’ukwizera binyuze mu alubumu ye ya mbere “Live By Faith” n’indirimbo nshya “Greater” yakoranye na Vanessa Bell Armstrong
Umuhanzi, umutunganyirizamuziki ndetse n’umushumba Darius, ari gukoresha ubunararibonye amaze kugira mu buzima bwe mu guhindura uburyo abantu bumva Ijambo ry’Imana no kwishimira indirimbo z’ihimbaza Imana muri iki gihe.
Uyu mushumba mukuru w’Itorero Avenue Tampa, Darius yabigarutseho ubwo yaganiranaga na WJBF mu kiganiro Celebrating Black Excellence, kivuga kuri Album ye ya mbere “Live By Faith (Live in Tempa)” anagaruka ku ndirimbo ye nshya “Greater” yakoranye n’umunyabigwi w’indirimbo za Gospel Vanessa Bell Armstrong.
Asobanura ukuntu abona gospel y’iki gihe, yagize ati: “Gospel iri mu mpinduka nziza, irimo gutera imbere.” Yagaragaje uko abahanzi bagenda bagira ubutwari bwo kugaragaza uburyo bushya butuma iyi njyana iba iy’ibihe byose kandi ishobora guhuza ibisekuru byinshi bitandukanye.
Alubumu ye Live By Faith (Live in Tampa) yayise “injyana y’ubuzima bwanjye”kuko isobanura imyaka irenga 10 y’uburambe n’urugendo rw’ukwizera kandi ko buri ndirimbo iri kuri Album ye irimo inkuru y’ukuntu Imana yamunyujije mu bihe bikomeye.
Darius yamenyekanye ubwo yahinduraga indirimbo za R&B zizwi maze akazihindura gospel mu bikorwa by’ubutumwa bwiza byabereye mu rusengero rwe. Bimwe muri ibyo bikorwa hari ikitwa “Pass the Mic”, aho abahanzi bakizamuka bahura n’abahanzi b’abahanga kugira ngo basangize abandi ubutumwa bwa gospel mu buryo bushya kandi bushimishije.
Uyu muhanzi yagarutse ku ndirimbo “Greater” yakoranye na Vanessa Bell Armstrong na murumuna we Samuel Washington Jr, ndetse no kuba inzu bashaka ko izajya ikorerwamo amasengesho yegereye akabyiniro.
Yagize ati: “Iyo ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’ubuhanuzi bwo kuvuga ko Imana izakora ibirenze kabone niyo waba uri mu bihe bukugoye naho kuba inyubako yegereye akabyiniro ‘twaje kugera ku bo tugomba kugeraho.”
Nk’umuyobozi w’itorero Avenue Tampa, Darius yibanda no ku guhindura imibereho y’abaturage. Itorero ayoboye kandi riri kuvugurura inyubako nini yahozemo ubucuruzi ikazajya ibamo ingoro y’amasengesho, ububiko bw’ibiribwa, ishuri ry’ubuhanzi, ishuri ry’incuke, studio yo gutunganyirizamo indirimbo n’ibindi byinshi
Darius yasangije abamwumva n’abamukurikira ubutumwa bw’ihumure dusanga muri Mariko 11.
Yagereranyije intego n’indogobe Yesu yagiye kugendaho ajya i Yerusalemu, avuga ati: “n’iyo wumva ufunzwe cyangwa waribagiranye, guhamagarwa kwawe gukurikira ni ko kuzaba gukomeye kurusha ubundi. Ibyiza biri imbere.”