Igitaramo “Ebenezer Concert” kizizihirizwamo Isabukuru y’imyaka 30 God’s Flock Choir imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa
2 mins read

Igitaramo “Ebenezer Concert” kizizihirizwamo Isabukuru y’imyaka 30 God’s Flock Choir imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa

God’s Flock Choir ni korale yatangiye mu mwaka wa 1995 igizwe n’abasore gusa ariko nyuma iza kujyamo n’abakobwa. Kuru ubu ikaba igiye gukora igitaramo kizizihirizwamo isabukuru y’imyaka 30 imaze mu murimo w’Imana, aho izifatanya n’amakorale atandukanye.

Ni igitaramo kizaba tariki 08 Ugushyingu 2025, kikazabera I Kigali kuri Kigali Bilingual Church. Iyi korale izifatanya n’andi makorale akunzwe hano mu Rwanda arimo: The Way of Hope Remera, Abahamya ba Yesu Family Choir na Korale Inyenyeri z’Ijuru yo muri Karongi.

The Way of Hope Choir izaba ihari mu gitaramo cya God’s Flock Choir

Ubwo yaganiraga na Gospel Today, Umuyobozi w’iyi Korale, Daniel Uzayisenga, yavuze ko bahisemo ko iki gitaramo cyabera I Kigali mu buryo bwo korohereza abakunzi babo bose baturutse impande zose kukitabira bitabagoye.

Yagize ati: “Twifuza kubona abakunzi bacu, abo bishobokera babana natwe mu bikorwa tuba twateguye. Nk’ubu turimo turategura Anniversaire y’imyaka 30 aho abantu bazaturuka imbaga yose ahantu hatandukanye, twahisemo ahantu hazaba aux centre mu gihugu cy’u Rwanda…twaratekereje tuti ‘duhuriye I Kigali byakoroha’”.

Yongeyeho kandi ko nta kiguzi cyo kwinjira muri icyo gitaramo mu rwego rwo gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza no kuvuga izina ry’Imana ndetse asaba abakunzi babo kuzacyitabira kuko bazaryoherwa nacyo.

“Kugeza ubu integuza y’igitaramo twarayisohoye buri wese abasha kuyibona, kwinjira ni buntu, twebwe twifuza ko abantu bose baza bakumva ubutumwa bwiza, baza tugasabana. Kwinjira ni Ubuntu kandi tugamije kwerereza izina ry’Imana yacu. Ni igitaramo kizaba gishyushye pe kandi buri wese azanezerezwamo, kuko kizaba kimeze neza umukunzi wa korale ntazacikwe.”

God’s Flock Choir ikorera ubutumwa mu Itorero Adivantisite b’umunsi wa Karindwi muri Kaminuza SDA Church mu Karere ka Huye, ikaba imaze kugira imizingo itandatu y’amajwi n’itatu y’amashusho, zose zikaba zigaragara ku muyoboro wayo wa Youtube. Mu minsi ishize ikaba yaranasohoye indirimbo nshya yitwa “Nzaririmba”.

Bazaba bari kumwe n’amakorale atandukanye harimo n’Abahamya ba Yesu Familly Choir

Reba indirimbo “Nzaririmba” ya God’s Flock Choir

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *