Indirimbo nshya ya Drups Band na Victors Band izajya hanze vuba ihishura amarangamutima y’umwizera nyakuri
2 mins read

Indirimbo nshya ya Drups Band na Victors Band izajya hanze vuba ihishura amarangamutima y’umwizera nyakuri

DRUPS BAND NA VICTORS BAND BAFATANYIJE GUKORA INDIRIMBO NSHYA YISWE NDAGUKUNDA RUKUNDO

Drups Band hamwe na Victors Band, amatsinda abiri azwi cyane mu muziki wa gospel hano mu Rwanda, baherutse gufatanya mu mushinga mushya wo gutunganya indirimbo izasohoka vuba, bise Ndagukunda Rukundo.

Alice Nikokeza na Levis Kamana bayoboye indirimbo nshya ya gospel itegerejwe na benshi

Iyo ndirimbo ni imwe mu mishinga yitezweho kunezeza imitima ya benshi, bitewe n’uburyo yahuriyemo ubuhanga n’impano z’abaririmbyi Bakundwa n’Imana n’abantu babarizwa muri ayo matsinda.Indirimbo Ndagukunda Rukundo yayobowe na Alice Nikokeza hamwe na Levis Kamana, bombi bazwi muri gospel nk’abaririmbyi bafite ijwi ridasanzwe n’ubutumwa bwimbitse.

Uretse abo, indirimbo ifite umwihariko w’uko yanditsweho n’abantu batandukanye barimo Alice Nikokeza ubwe, Will ndetse na Adalbert, bigaragaza uburyo yagizwe igihangano cy’ubufatanye n’ubusabane.Drups Band, ikunze kumvikana mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Bugingo na Afite Imbaraga, ikomeje kugaragaza ko ari itsinda rihagaze neza kandi rifite umurongo usobanutse mu gusakaza ubutumwa bwiza mu bihangano byayo.

Indirimbo Ndagukunda Rukundo yanditswe n’abaramyi batandukanye barimo Alice, Willy na Adalbert

Drups Band ikomeje kurushaho kugaragaza imbaraga zayo binyuze mu bufatanye na Victors Band

Victors Band na yo, izwiho ubuhanga mu muziki wo kuramya no guhuza injyana zitandukanye, yinjije imbaraga n’uburyo bushya muri uyu mushinga, bigatuma indirimbo itegerejwe yitezweho kuba umusaruro mwiza ku bakunzi babo. Drups Band na Victors Band bazatuma habaho isura nshya mu muziki w’ivugabutumwa, aho amatsinda atari guhatana ahubwo ahuriza hamwe imbaraga hagamijwe kugeza ubutumwa ku bantu benshi.

Drups Band ikomeje kurushaho kugaragaza imbaraga zayo binyuze mu bufatanye na Victors Band

Ibi ni ikimenyetso cy’uko umuziki wa gospel mu Rwanda ukomeje gutera imbere mu bufatanye no kuzamurana ndetse no gukorera mu Rwanda nkuko ijambo ry’Imana rubivugaIndirimbo Ndagukunda Rukundo iri mu myiteguro ya nyuma, aho biteganyijwe ko izajya hanze mu minsi ya vuba ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki no ku mbuga nkoranyambaga zose .

abakunzi ba gospel biteze kuyakira nk’ihumure n’ubutumwa bukomeye bw’urukundo rwa Kristo.Abagize ayo matsinda batangaje ko intego yabo atari ugushaka izina cyangwa gukundwa gusa, ahubwo ari ukwerekana ko urukundo rwa Kristo ari rwo rufatiro nyakuri.

Ibyo bikaba bihurirana n’intego y’indirimbo Ndagukunda Rukundo, igamije guha abantu icyizere no kubibutsa ko gukunda Imana no gukundana hagati y’abantu ari ishingiro ry’ubuzima bw’umukristo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *