Abby Benitha, umuhanzikazi wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana,akomeje inganzo ari na ko akabya inzozi
1 min read

Abby Benitha, umuhanzikazi wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana,akomeje inganzo ari na ko akabya inzozi

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Abby Benitha, aratangaza ko indirimbo ye iheruka gusohoka yitwa “No Matter What” yaturutse ku rugendo rw’ibihe bigoye yanyuzemo, ariko akomeza kwibuka ko Imana ari urukundo kandi ari yo Data utanga byose.

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’itangazamakuru , Abby Benitha yavuze ko iyi ndirimbo ari ubutumwa bwo kwibutsa abantu bose ko nubwo bahura n’ibigeragezo, bagomba gukomeza kwiringira Imana, kuko ifite umugisha yabageneye. Yagize ati:

“Nanditse No Matter What mu bihe bitoroshye nari ndimo, ariko nibutse ko Imana idukunda kandi ari yo Data. Ubutumwa bwanjye ni uko dukwiye gukunda Imana kuko ifitiye abantu bayo byinshi, kandi izabaha byose mugihe nyacyo.

Abby Benitha yakomeje avuga ko atarekeye ahubwo aribwo agitangira, kuko ari no gutegura indi ndirimbo nshya izasohoka mu minsi mike. Yavuze ko akomeje gukorera Imana kuko abona ari umuhamagaro we, kandi byamubereye isoko yo gukomera mu kwizera.

Yagize ati:“Umuhamagaro urahari kandi ndawukomeje. Hari indi ndirimbo nshya ndi gukora izasohoka vuba. Icyo nifuza ni ugukomeza kwifashisha impano yanjye mu gusohoza icyo Imana yampamagariye,”

Uretse kuririmba ku giti cye, Abby Benitha ni umunyamuziki wifatanya n’itsinda rya Healing Worship Team Rwanda ndetse na Injili Bola, akaba kandi umutoza w’amakorari mu itorero ry’aho abarizwa.

Abakunzi b’umuziki we bashobora kumukurikirana ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok, ndetse no ku ma platform y’indirimbo nka Audiomack n’izindi hose yitwa Abby Benitha.

Indirimbo ye “No Matter What” ikomeje kugaragara nk’iyongerera imbaraga abakunzi bayo, cyane cyane ku butumwa igaragaza bwo kwiringira Imana mu bihe byose, ndetse ikaba ihumuriza benshi mu rugendo rwabo rwo kwizera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *