1 min read

Trump akomeje gusunikira TikTok kugurishwa abashoramari b’Abanyamerika

‎Perezida Donald Trump yasinye iteka rya perezida rishyigikira amasezerano ateganya ko TikTok yashyirwa mu maboko y’abanyamerika. Avuga ko iki cyemezo kizemerera urubuga gukomeza gukora muri Amerika mu gihe cyubahirije ibisabwa bijyanye n’umutekano w’igihugu.‎‎

Ahazaza ha TikTok hari mu gihirahiro kuva Perezida Joe Biden yasinye itegeko umwaka ushize risaba kompanyi y’Abashinwa, ByteDance, kugurisha ibikorwa byayo byo muri Amerika cyangwa se igahagarikwa.‎‎

Ku wa Kane, Trump yatangaje ko umuyobozi w’u Bushinwa Xi Jinping yemeye gutera intambwe kuri ayo masezerano gusa Ambasade y’u Bushinwa i Washington ntiyahise ibyemeza.‎‎

Mu muhango wo gusinya, Trump yavuze ko yashakaga gutuma TikTok iba iyabanyamerika “100 ku ijana” aramutse abishoboye ariko yongeraho ko buri filozofiya n’ingamba zigomba “gufatwa neza.”‎‎

Trump yashimiye TikTok, ifite abakoresha miliyoni 170 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuba yaramufashije gutsinda amatora. Trump afite abamukurikira miliyoni 15 kuri konti ye ya TikTok. ‎‎

Visi Perezida JD Vance yavuze ko ayo masezerano azaha abashoramari b’Abanyamerika ububasha bwo kugenzura imikorere y’urwo rubuga, andi makuru akaba azatangazwa mu byumweru biri imbere.‎‎

Urubuga rwa Tik Tok ruri mu zikunzwe gukoresha muri iyi minsi bitewe n’amashusho magufi kandi aryoheye amaso anyuzwaho bishimangirwa n’abarukoresha ku rwego rw’isi bagera kuri miliyari 1.59, bakarukoresha buri kwezi.‎

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *