El Elyon Worship Team yongeye gukora mu nganzo mu Ndirimbo nshya “Yesu Turakwizeye” ihamagarira abantu kwizera Umucunguzi
1 min read

El Elyon Worship Team yongeye gukora mu nganzo mu Ndirimbo nshya “Yesu Turakwizeye” ihamagarira abantu kwizera Umucunguzi

El Elyon Worship Team mu majwi meza bongeye gukora mu nganzo bahamagarira abantu kwizera umucunguzi babinyujije mu ndirimbo nshya basohoye yitwa “Yesu Turakwizeye”, ikaba yibutsa urukundo rwa Kristo no kwiringira agakiza ke.

Iyi ndirimbo bayishyize hanze tariki 25 Nzeri 2025, ikaba imazekurebwa inakomeje no kurebwa na benshi. Kuri ubu abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana bayisanga ku rubuga rwa Youtube rw’iyi Korale El-Elyon Worship Team.

Indirimbo “Yesu Turakwizeye” iririmbwa mu buryo bugenda gake, ishimangira kwizera no gushimira Kristo wabambwe ku musaraba ku bwo gukiza abantu, nk’uko amagambo yayo abivuga ndetse ikibutsa urukundo n’imbabazi byatumye Yesu apfira abantu ngo barokorwe, bazagire ubugingo buhoraho.

Bagira ati: “Wowe wemeye kwitanga, ku bwo impano y’amaraso wameneye i Gologota, wadukijije urubanza rw’iteka…turashima uwabambwe ku musaraba, yatubereye umuhuza wacu n’Imana, yaduhinduye kuba abana b’Isumbabyose, ubu dufite umugabane mu bwami bwa Data…”

Abayobozi ba El Elyon Worship Team bavuga ko iyi ndirimbo ari isengesho n’ishimwe ry’ibyo Kristo yakoze, ikibutsa abakristo gukomeza kwizera no gusabira abandi kugira ngo bose bazasogongere ku bwiza bw’agakiza.

Iyi korale imenyereweho kuririmba indirimbo zubaka benshi zikanahimbaza Rugira, isanzwe ifite izindi ndirimbo zirimo: Umubyibuho, Sprit of Worship, Ntiwihebe n’izindi, zose zihurira ku gusangiza inkuru nziza iganisha ku Mana

Indirimbo nshya Yesu Turakwizeye ya El-Elyon Woeship Team

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *