Umuramyi Ndasingwa Chryso yatangaje itariki nshya y’igitaramo cye afite i Burayi
2 mins read

Umuramyi Ndasingwa Chryso yatangaje itariki nshya y’igitaramo cye afite i Burayi

Igitaramo cya Chryso Ndasingwa mu Bubiligi cyateguwe na Divine Grace Entertainment, cyagombaga kuzaba kuwa 08 Ugushyingo 2025, ariko magingo aya amakuru mashya ahari ni uko itariki yacyo yamaze guhinduka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Chryso Ndasingwa yatangaje ko iki gitaramo kizaba mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo. Yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha ati: “Mwibuke ko amatariki y’igitaramo yahindutse. Kizaba kuwa 23 Ugushyingo 2025. Mushobora kugura amatike munyuze kuri link iri muri Bio. Imana ibahe umugisha”. 

Chryso Ndasingwa yavuze ko gutaramira i Burayi ari urugendo rw’iyerekwa. Ati: “Igitaramo si njye njyenyine wagitumiwemo, ahubwo ni twe nk’itsinda twahawe ubutumire bwo gukorera igitaramo cyo guhimbaza Imana i Burayi. Ni umugisha ukomeye kubona abantu bo ku yindi migabane babona agaciro k’ibyo dukora kandi bakifuza ko tubasura.”

Yagarutse ku ruhisho afitiye abanya-Burayi muri iki gitaramo cye cya mbere agiye kuhakorera ati: “Turagenda tujyanye impamba yo gushima Imana, guhamya imbabazi zayo, no kubwira abantu ko Yesu ahindura ibihe. Iyo mpamba si amagambo gusa, ni ubuzima twanyuzemo, indirimbo zacu, n’umwuka w’amasengesho waturenze mbere y’urugendo”.

Chryso Ndasingwa utegerejwe i Burayi, yamenyekanye cyane ubwo yakoraga igitaramo cy’amateka muri BK Arena tariki 05 Gicurasi 2024 akaba umuhanzi wa kabiri wujuje iyi nyubako mu gihe hari abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda no muri Afrika byananiye.

Nyuma yo kwandika amateka yo kuzuza BK Arena, yatumiwe i Burundi, ahakorera igitaramo cy’agahebuzo. Avuga ko kuba agiye gutaramira bwa mbere i Burayi bisobanuye ikintu kinini ku murimo yahamagariwe wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ubukwe bwe buzaba tariki 22 Ugushyingo, hanyuma akore igitaramo tariki 23 Ugushyingo 2025?

Uretse iki gitaramo, Chryso Ndasingwa anafite ubukwe. Ni inkuru imaze igihe ishyushye mu itangazamakuru aho yitegura gusezerana imbere y’Imana na Sharon Gatete baherutse gusezerana imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabaye tariki 04 Nzeri 2025.

Impapuro z’ubutumire zigaragaza ko gusezerana imbere y’Imana bizaba tariki 22 Ugushyingo 2025. Ibi byaba bisobanuye ko bazakora ubukwe bugacya haba igitaramo mu Bubiligi, ibintu byumvikana nk’ibidashoboka, kereka wenda ubukwe nabwo bubereye i Burayi. 

Ntibyadukundiye kuvugana na Chryso na Sharon ariko amakuru yizewe inyaRwanda yamenye ni uko itariki y’ubukwe bwabo nayo yahindutse bukaba buzaba mu matariki abanza y’Ukwakira, 2o25. Uwaduhaye aya makuru yahamije ko habura iminsi micye cyane.

Chryso Ndasingwa ni umuramyi ukunzwe cyane muri iyi minsi, akaba yaravukiye i Nyamirambo, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu gihe cya Covid-19. 

Ni mu gihe umugore we Sharon Gatete ari umunyempano wize umuziki ku Nyundo ndetse ari kuwuminuzamo muri Kaminuza yo muri Kenya. Akunzwe cyane mu ndirimbo “Inkuru nziza”. Yifuza gukomeza kwiga umuziki kugera ku rwego rwa PhD.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *