
Umuramyikazi Senga Byuzuye uzwi nka Senga B avuga ko ari umuhamya wo guhamya ko Imana ikora kandi mu gihe gikwiriye
Umuramyikazi Senga Byuzuye uzwi cyane nka Senga B yashyize hanze indirimbo nshya “Ihanagura amarira” irimo ubutumwa bw’ihumure bugaragaza ko “dufite Imana ihanagura amarira ikayahindura ibitwenge.”
Senga B yinjijwe mu muziki na Adrien Misigaro binyuze mu ndirimbo bakoranye yitwa “Ndabizi”. Ni umubyeyi wubatse, ufite abana babiri, akaba aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana. Atuye ndetse akorera umurimo w’Imana muri Canada. Amaze igihe kinini ari umuririmbyi, mu buryo bw’umwuga yatangiye umuziki muri 2021 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere y’amashusho.
Ku butumwa buri mu ndirimbo ye nshya “Ihanagura amarira” ije ikurikira “Imisozi” yakoranye na Emmy Vox, Senga B yabwiye inyaRwanda ko Imana ihanagura amarira akaba ari umugabo wo kubihamya. Ati: “Ni ukuri dufite Imana ihanagura amarira ikayahindura ibitwenge, ndi umuhamya wabyo”. Ati: “Hari igihe nari ndi mu marira, ariko Imana yampinduriye agahinda ibitwenge. Uyu munsi waba urira, ariko mu gitondo impundu zikavuga, kuko ibinanira abantu ku Mana birashoboka.”
Yavuze ko intego ye nyamukuru mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari ugukomeza gukorera Imana no kwamamaza ubwami bwayo. Yunzemo ati: “Hari n’izindi ndirimbo nyinshi ziri mu nzira, zizagera ku bantu mu minsi ya vuba. Dukeneye inkunga n’amasengesho y’abakunzi bacu kugira ngo uyu murimo ukomeze.”
Senga B wateguje indirimbo nshya nyinshi, tariki 16 Gashyantare 2024 yakoreye mu Rwanda igitaramo gikomeye yari yatumiyemo abahanzi bakunzwe barimo Ben na Chance, Nkomezi Prosper, Emmy Vox na True Promises Ministry. Ni igitaramo cyabereye kuri Egilse Vivante ya Rebero Gikondo, gihembura benshi bacyitabiriye.