Kunyonga igare biri mu bifasha mu kurwanya indwara zo kwibagirwa: Ubushakashatsi
1 min read

Kunyonga igare biri mu bifasha mu kurwanya indwara zo kwibagirwa: Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwamuritswe mu Kinyamakuru JAMA Network Open bwagaragaje ko kunyonga igare bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara zishobora gutuma umuntu yibagirwa.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku barenga 480.000 bo mu Bwongereza bwagaragaje ko kunyonga igare bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya ‘dementia’ ku kigero cya 19%, ndetse 22% ku ndwara ya Alzheimer.

Dementia ni uruhurirane rw’indwara zibasira ubwonko bw’umuntu bikamutera kwibagirwa byinshi mu byamubayeho, bigahungabanya ubushobozi bwe mu mibanire n’abandi ndetse bikanagira ingaruka ku mibereho ye ya buri munsi.

Alzheimer yo ni indwara ifata ubwonko, igatuma umuntu atibuka ibyo yabonye, gutekereza bikagorana, agatakaza ubushobozi bwo kugira icyo yakora.

Ubushakashatsi buherutse gusohorwa n’ikinyamakuru cyita ku buvuzi cya The Lancet mu 2024 bwagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri, kunyonga igare kenshi ndetse no kugenda bisanzwe biri mu bintu by’ingenzi bishobora kugabanya ibyago byo kurwara dementia ndetse bikanagabanya umubare w’abantu barwara iyi ndwara.

Kugeza ubu abarenga miliyoni 55 ku Isi bafite dimentia ndetse ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko iyi mibare ishobora kwikuba inshuro eshatu mu 2050 mu gihe abantu badatangiye kwirinda iyi ndwara hakiri kare.

Ikindi kandi ni byiza ko buri muntu wese yakangukira gukora imyitozongororamubiri kuko nk’uko ijambo ry’Imana ribitubwiriza Roho nzima yubaka mu mubiri muzima, bityo rero birakwiye ko twese duharanira ko Roho zacu zubaka mu mubiri muzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *