
Umutoza wa Rayon Sports yagize icyo avuga nyuma yo gukurwamo na Singida
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, ikipe ya Rayon Sports yasezerewe mu mikino ya CAF Confederation Cup itsinzwe na Singida Black Stars ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura, nyuma yo kuba yaratsindiwe i Kigali igitego 1-0. Ibi byatumye isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Nyuma y’uyu mukino wabereye muri Tanzania, umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi, yagaragaye ababaye, asaba imbabazi abakunzi b’iyi kipe by’umwihariko abafana bari bavuye i Kigali n’ahandi bakurikiye ikipe yabo n’urukundo rwinshi.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Lotfi yavuze ko ibyabaye atari byo yari yizeye.Ati: “Hari abafana benshi bakunda ikipe bakoze ibilometero birenga ibihumbi bitatu baje hano gushaka itike. Ibyo bakoze bivuze byinshi kuri twe, twagombaga kubashimira tubaha intsinzi, ariko ntabwo byagenze uko twabyifuzaga. Ndababaye cyane.”
Yongeyeho ko nubwo umukino wabereye i Kigali utagenze neza, aticuza cyane kuko ngo imikino yose ntabwo isa, ariko yemera ko batabashije gukina ku rwego rwiza rwari rukwiriye ikipe nka Rayon Sports.
Ku rundi ruhande, uyu mutoza ukomoka muri Tunisia yavuze ko hakiri byinshi byiza byo kubakiraho ndetse akomoza ku mikino yo mu gihugu bagiye kwibandaho.
Ati: “Igikurikiyeho ni imikino yo mu rugo, cyane cyane shampiyona. Dukwiriye kureba ibyiza dufite ubu akaba ari byo twubakiraho. Ubunararibonye twakuye muri iri rushanwa ni bwo tuzakoresha imbere mu gihugu.”
Rayon Sports irateganya guhita isubira mu myiteguro y’umukino wo ku munsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda, aho izacakirana na Police FC ku itariki ya 2 Ukwakira 2025.