Ese wari uziko Radiyo Salus igiye kumara hafi ukwezi itumvikana? Dore ikibyihishe inyuma
2 mins read

Ese wari uziko Radiyo Salus igiye kumara hafi ukwezi itumvikana? Dore ikibyihishe inyuma

Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) igiye kumara hafi ukwezi itumavikana ku mirongo ibiri yombi yumvikaniragaho, uretse gusa ibyo inyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Amakuru twamenye dukesha ikinyamakuru IGIHE ni uko Radio Salus igiye kumara ukwezi itumvikana dore iko iheruka kuvuga mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka.

Icyo kibazo cyatangiye mu mpera za Kanama 2025 ubwo yavaga ku murongo ababishinzwe barabikemura isubiraho ariko bigeze ku itariki ya 1 Nzeri irongera ivaho na bwo ikibazo kiracyemurwa ariko ntibyatinda kuko yongeye kuvaho muri icyo cyumweru cya mbere cya Nzeri kugeza n’ubu.

Umuvugizi wa UR, Kabagambe Ignatius yahamije ayo amakuru gusa avuga ko icyo kibazo ubuyobozi bwa kaminuza buri kugishakira umuti.

Yasobanuye ko kuva ku murongo kwa Radio Salus kwatewe n’icyuma gihuza radiyo n’iminara (Studio Transmitter Link) cyagize ikibazo.

Kabagambe yavuze ko icyatumye hashira hafi ukwezi Radio Salus itarasubira ku murongo kandi ikibazo barakimenye, ari uko byasabye ko bagura icyuma gisimbura icyo mu mahanga ku buryo bizafata ibyumweru bitarenze bitatu biri imbere.

Ati “[Icyo cyuma] cyatumijwe mu Butaliyani kuko ntikiba mu Rwanda. Birashoboka ko mu byumweru nka bibiri bitatu kiba kije.”

Kabagambe yavuze ko icyo cyuma kigura amafaranga atari munsi ya miliyoni 50 Frw, gusa ahamya ko ayo mikoro atabuze ahubwo ari ikibazo ari uko gitumizwa mu mahanga ya kure.

Icyo gikoresho gishya cyatumijwe, Kabagambe yavuze ko cyitezweho gukemura n’ibindi bibazo byo kutumvikana neza kwa Radio Salus mu bice bimwe na bimwe.

Yaboneyeho kandi kwisegura ku bakurikira iyo radiyo ndetse n’abanyeshuri basanzwe bayifashisha mu buryo bw’amasomo.

Radio Salus si ubwa mbere ivuye ku murongo igihe kirekire kuko mu Ugushyingo 2011 yavuyeho yagize ikibazo cy’ibyuma bisakaza amajwi (transmitters) imara amezi menshi itumvikana.

Bigeze muri Kanama 2012 imaze amezi abiri isubiyeho yarongeye ivaho. Ni mu gihe no mu 2010 umurongo wayo wa 101.9 yumvikaniraho i Kigali na wo wigeze kuvaho iba isigaranye uwa 97.0 gusa.

Radio Salus yashinzwe mu 2005 mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (muri UR Ishami rya Huye uyu munsi) igamije gufasha abanyeshuri biga itangazamakuru muri iyo kaminuza kubona aho bimenyerereza umwuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *