Theo Bosebabireba mu giterane kizasiga imiryango 140 itishoboye ifashijwe
1 min read

Theo Bosebabireba mu giterane kizasiga imiryango 140 itishoboye ifashijwe

Mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajaruguru hagiye kubera igiterane kidasanzwe mu ivugabutumwa cyatumiwemo umuhanzi Theo Bosebabireba, gifite intego yo gutuma abantu bakizwa ndetse kikazasiga imiryango 140 itishoboye ifashijwe.

Ni igiterane kizaba tariki 25 Ukwakira 2025, cyiswe ‘Garuka Live Concert’ kikazabera mu Murenge wa Cyanika ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kidaho ahazwi nko ku Gisayu.

‎Umuhuzabikorwa w’iki giterane, Didace Turirimbe, avuga ko intego yacyo ari uguhindurira abantu ubuzima mu buryo bw’umwuka n’umubiri, kuko roho nzima itura mu mubiri muzima.

Avuga ko hazakorwa ibikorwa birimo gufasha abatishoboye aho ahazafashwa imiryango 140 , kurwanya igwingira, kurwanya imihindagurikire y’ikirere, no kurwanya indwara zituruka ku mwanda, by’umwihariko hatangwa amabati yo gusakara ubwiherero.

Yagize ati “Twifuje gukorera Imana binyuze mu ivugabutumwa ariko tugakora n’ibikorwa bifasha abaturage, kugira ngo bagire ubuzima bwiza muri Kristo no mu buzima bwa buri munsi.”

‎Uretse Theo Bosebabireba, muri iki giterane hanatumiwemo umuhanzi Bozzi Olivier uri kuzamuka neza na Korali Isezerano yo muri ADEPR Butete.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *