
Danny Usengimana yagize icyo atangaza nyuma yo kubatizwa
Rutahizamu w’Umunyarwanda wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, Danny Usengimana, yashyize ahagaragara ko yahisemo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, nyuma yo kubatirizwa mu mazi menshi. Ibi yabitangaje mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ibihe by’umubatizo we.
Usengimana, yamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru ubwo yabaga umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda ya 2016–2017, yakiniye amakipe arimo Isonga FC, Police FC, APR FC, ndetse yakiniye n’amakipe yo hanze arimo Singida Black Stars yo muri Tanzaniya na Tersana Sporting Club yo mu Misiri. Ubu abarizwa muri Canada aho atuye hamwe n’umuryango we.
Nyuma yo kubatizwa, Danny Usengimana yatangaje ubutumwa bwo gusangiza abamukurikira, agira ati:
“No kuri Yesu Kristo, umuhamya w’ukuri, imfura yo kuzuka, n’Umwami utegeka abami bo ku isi. Uwo dukunda kandi amaraso ye yatubohoye ibyaha byacu.” (Ibyahishuwe 1:5)
Aya magambo agaragaza ukwemera kwe n’icyizere afite mu mukiro wahawe n’umusaraba wa Kristo.
Abakunzi b’umupira w’amaguru n’inshuti ze ku mbuga nkoranyambaga bakiriye aya makuru bishimye, bamwifuriza gukomera mu rugendo rushya rwo kwizera Kristo.

Danny Usengimana yemeye kwakira umwami numukiza

Danny ubwo yiteguraga kubatizwa