Ubuyobozi bwa Chorale Baraka bwavuze impamvu bise igitaramo cyabo Ibisingizo n’umwihariko bashyizemo
3 mins read

Ubuyobozi bwa Chorale Baraka bwavuze impamvu bise igitaramo cyabo Ibisingizo n’umwihariko bashyizemo

Korali Baraka ADEPR Nyarugenge yateguje ‘Ibisingizo Live Concert’, igitaramo cyo gufungura ibihe bishya n’urugendo rushya kwiyi chorale Mukiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Dove hotel Korali Baraka yo mu Itorero ADEPR Nyarugenge yatarije itangazamakuru ko igize kure imyiteguro yigitaramo kidasanzwe imaze igihe isengera nkuko president wa chorale Baraka na Ev. Boniface ( papa beni) babitangaje ubwo bavugaga ku myiteguro mu Buryo bw’umwuka Chorale baraka yongeye kwerekana umuhate mu murimo w’Imana, aho yateguye igitaramo gikomeye cyiswe “Ibisingizo Live Concert”.

Umuyobozi wa chorale Baraka yasobanuye uko Chorale Baraka yiteguye gutaramira Imana no kwamamaza ubutumwa bwiza mu IBISINGIZO LIVE CONCERT

Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 4-5 Ukwakira 2025, kikazabera kuri ADEPR Nyarugenge, aho kizaba ari uburyo bwo gushimira Imana ku byo yakoze no guhindura abantu abigishwa ba Yesu Kristo binyuze mu jambo ry’Imana Ubuyobozi bwa Korali Baraka bwatangaje ko iki gitaramo kizaba kidasanzwe kuko kizaba kirimo indirimbo nshya zubakiye ku ijambo ry’Imana, byumwihariko indirimbo Ibisingizo yitiriwe iki gitaramo,Aho ndetse hateganyijwe nizindi shya zizakorwa mu Buryo bugezweho buzwi nka live recording, izo ndirimbo zizatuma abazacyitabira bahindurwa mu mitima ndetse bakomeze kugirana ubumwe n’Imana.

Ubuyozi bwa chorale Baraka na ADEPR Nyarugenge bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Perezida wa Korali, Muhayimana Jean Damascene, yavuze ko intego nyamukuru atari ugutaramira gusa, ahubwo ari ukuzana abantu benshi mu gakiza ka Yesu Kristo.Korali Baraka, yatangiye mu 1982, imaze imyaka irenga 40 itambutsa ubutumwa bwiza. Ifite abaririmbyi barenga 120 baturutse mu byiciro bitandukanye by’abizera, ikaba inafite ibikorwa by’ubugiraneza bigamije gufasha abakene n’abatishoboye. Mu bikorwa biteganyijwe muri iki gitaramo harimo no kwishyurira abantu 300 ubwisungane mu kwivuza (mituweli), igikorwa cyitezweho gufasha imiryango myinshi kubona ubuzima buzira bwiza.

Mu gusobanura intego, Muhayimana yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri 2 Timoteyo 2:19 rigira riti: “Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo ‘Uwiteka azi abe,’ kandi ngo ‘Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.’” Yongeyeho ko Ibisingizo Live Concert igamije kuba igikoresho cy’Imana mu gukiza, guhumuriza no gusubiza ibyiringiro ku bacitse intege.

Ibisingizo bigamije agakiza: ADEPR Nyarugenge iritegura ibihe by’amateka

Icyo gitaramo kizaba kirimo n’abandi bafatanyabikorwa b’amakorali n’amatsinda akomeye mu murimo w’Imana barimo Korali Iriba (ADEPR Taba), Korali Besalel (ADEPR Murambi), Gatenga Worship Team ndetse na The Light Worship Team (CEP ULK). Aba bose bazafatanya na Korali Baraka mu guha abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana ibyishimo n’ubutumwa budasanzwe.Naho mu ijambo ry’Imana, hazifashishwa abakozi b’Imana bakomeye barimo Rev. Dr. Antoine Rutayisire, Past. Mugabo Windekwe ndetse na Rev. Pastor Valentin Rurangwa, bazabwiriza ubutumwa bugamije guhindura imitima no gukomeza abantu mu kwizera.

Chorale Iriba yatangaje ko bageze kure imyiteguro muburyo bwose.

Hazaba ari uburyo bwihariye bwo gusogongera ku ijambo ry’Imana rijyana n’indirimbo zubaka imitima zisobanura ibisingizo neza.Korali Baraka iherutse gushyira hanze indirimbo nshya “Nakwitura iki” ikomeje gukundwa cyane, Iyi ndirimbo, kimwe n’izindi nshya zizumvikanira muri iki gitaramo. Ubuyobozi bwa Korali Baraka bwasoje busaba Abanyarwanda bose n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana muri rusange, kuzitabira iki gitaramo. Bavuze ko Ibisingizo Live Concert atari igitaramo cyo kwidagadura gusa, ahubwo ari urubuga rwo gusingiza Imana numutima wose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *