Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 1 Ukwakira
Turi ku wa 1 Ukwakira 2025. Ni umunsi wa 274 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 91 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru.
Ni n’umunsi mpuzamahanga wa kawa.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1990: Ingabo za RPA zari zishamikiye kuri FPR-Inkotanyi, zatangiye urugamba rwo kubohora igihugu ubwo isasu rya mbere ryaturikiraga i Kagitumba ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.
1949: Hashyizweho Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa. (…)
Turi ku wa 1 Ukwakira 2025. Ni umunsi wa 274 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 91 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru.
Ni n’umunsi mpuzamahanga wa kawa.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1990: Ingabo za RPA zari zishamikiye kuri FPR-Inkotanyi, zatangiye urugamba rwo kubohora igihugu ubwo isasu rya mbere ryaturikiraga i Kagitumba ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

1949: Hashyizweho Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa.
1891: Kaminuza ya Stanford yafunguye imiryango i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1960: Ibihugu bya Chypre na Nigeria byabonye ubwigenge byigobotoye ubukoloni bw’u Bwongereza.
2015: Imvura nyinshi yaguye muri Guatemala, yishe abantu 280.
Mu muziki
1977: Elton John yakoze amateka yo kuba umunyamuziki wa mbere ushyizwe muri Madison Square Garden Hall of Fame, hahariwe abanyabigwi muri Amerika.

Abavutse
1924: Jimmy Carter wabaye perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1956: Havutse Theresa May wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

1966: Havutse George Weah wabaye perezida wa Liberia, akanaba Umunyafurika rukumbi wegukanye Ballon d’or ubwo yakinaga umupira w’amaguru.

Abapfuye
1955: Charles Christie, Umunyamerika wari uzwi mu byo gutunganya filimi aho yanatangije ikigo cya Christie Film.