
Amatike y’injira mu gitaramo cy’umuramyikazi Jesca Mucyowera yashyizwe hanze
Mucyowera Jesca ni umuririmbyi w’umuhanga akaba n’umwanditsi mwiza w’indirimbo za Gospel. Ni we wanditse ‘Shimwa’ ya Injili Bora yamamaye cyane. Avuga ko kuririmba abikora agamije kuramya no guhimbaza Imana ndetse no kwagura ubwami bwayo.
Ni umubyeyi w’abana 4 yabyaranye n’umugabo we Dr Nkundabatware Gabin bashakanye mu 2015. Arasaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira bakareba ibihangano bye ndetse bakamusengera. Yabasabye kandi gushyigikira umuziki wa Gospel muri rusange.
Uyu muramyikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Jesca Mucyowera, akaba yamaze gushyira ku isoko amatike yo kwinjira mu gitaramo cye yise “Restoring Worship Experience”.
Kuri ubu ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye cya mbere yise “Restoring Worship Xperience Live Concert” kizaba tariki 02 Ugushyingo 2025 muri Camp Kigali. Azataramana na True Promises Ministry na Alarm Ministries.
Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo kizarangwa no kuramya Imana no kuyishimira ibyo yakoze, yamaze kugera ku isoko, akaba aboneka ku rubuga rw’uyu muhanzikazi ari rwo www.mucyowera.rw ndetse ushobora kugura itike ukoresheje telefone yawe aho wandika *662*104#.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo mpemburabugingo aragura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP, 20,000 Frw muri VVIP, 25,000 Frw kuri VVIP Table naho 200,000 Frw ni ameza [Table] y’abantu 10.
Mu myaka 5 ishize ubwo Jesca Mucyowera yafataga umwanzuro wo kuririmba ku giti cye, ni inkuru yaryoheye cyane abari basanzwe bamukunda muri Injili Bora. Bamweretse urukundo rwinshi nk’uko bigaragara mu ndirimbo zirimo “Jehova Adonai” ndetse na “Arashoboye” zimaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri YouTube.
Mucyowera Jesca avuga ko igitaramo cye “Restoring Worship Experience” gisobanuye kwaguka kw’umurimo w’Imana muri we, akaba yaragisabwe kenshi n’abakunzi b’ibihangano bye. Yavuze ko kizaba ari amahirwe yo kubona Imana ikora ibitangaza ndetse yongeyeho ko iki gitaramo ari igihamya cyo kwaguka k’umurimo w’Imana n’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo. Ati: “Bivuze kwaguka k’umurimo w’Imana muri njye, n’impano y’ivugabutumwa riciye mu ndirimbo kandi biratanga icyizere ko bizahoraho.”