
Korali Umubwiriza ADEPR Busanza yasohoye indirimbo nshya ivuga ku butwari bwa Eliya n’imbaraga z’Imana
Korali Umubwiriza yo muri ADEPR Busanza yongeye kugaragara mu bihangano bifasha abakristo kuzirikana imbaraga z’Imana, ishyira hanze indirimbo nshya yise “Eliya n’abahanuzi ba Bayari.” Ni indirimbo ishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya igaruka ku bahanuzi ba Bayari n’umuhanuzi Eliya, aho habaye impaka ku Mana y’ukuri.
Mu butumwa bw’indirimbo, Korali isobanura uko Eliya yahamagaye abahanuzi ba Bayari ngo buri ruhande rwubake igicaniro, basenge Imana yabo ibatwikire igitambo. Abahanuzi ba Bayari baratakambye kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, ariko Imana yabo ntayagira icyo ibasha kubasubiza. Eliya abibutsa avuga ko “bishoboka ko Imana yabo iruhutse cyangwa yasinziriye.”
Nyuma yo kubona ko ntacyo bagezeho, Eliya yubaka igicaniro, akimenaho amazi kugira ngo amaherezo hagaragare imbaraga z’Imana mu buryo budasanzwe. Ako kanya asenga, maze umuriro uva ku Mana utwika igitambo n’igicaniro cyose, abantu bose baratangara bavuga bati: “Iyo niyo Mana nyakuri, tuzajya tumuramya.”
Indirimbo igaragaza ko Imana Eliya yakoreye itajya ikoza isoni abayizera, kandi ko igihe cyose ihita itabara kugira ngo ibisuzuguriro by’abayahakana bihinduke ubuhamya bwo kuyiramya.
Korali Umubwiriza ikomeje kwagura ubutumwa bwayo binyuze mu ndirimbo zishingiye ku Ijambo ry’Imana, zigamije kubaka ukwizera no guhamagarira abantu kugaruka ku Mana y’ukuri. Abakunzi bayo bavuga ko iyi ndirimbo nshya izafasha benshi kwibuka ko Imana idakererwa kandi ko yivugira ubwayo mu bihe by’amakimbirane y’iyobokamana n’ibigeragezo.
Indirimbo “Eliya n’abahanuzi ba Bayari” iri mu zisubiza icyizere, inibutsa ko Imana isohoza ijambo ryayo kandi itajya itsindwa mu rugamba rw’ukuri.