Urukundo Ruhebuje Live Concert: Yvonne Uwase yahishuye ibyiringiro bidakoza isoni ni soko yo gukira.
1 min read

Urukundo Ruhebuje Live Concert: Yvonne Uwase yahishuye ibyiringiro bidakoza isoni ni soko yo gukira.

Yvone Uwase ateguye igitaramo “Mbega Urukundo Ruhebuje Concert”Umuramyi Yvone Uwase agiye gutaramira abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana mu gitaramo gikomeye yise “Mbega Urukundo Ruhebuje Concert”, kizabera i Kigali.

Iki gitaramo gishingiye ku ijambo ry’Imana riboneka muri 1 Yohana 3:1, aho rigaragaza uburyo urukundo rw’Imana ari urwo kwihariye, rurenze byose kandi ruvuguruza imitima.Iki gitaramo cyihariye kizaba ku itariki ya 11 Ukwakira 2025 kikazabera muri Kigali Bilingual Church (KBC) guhera saa cyenda z’amanywa (3:00PM).

Ni igihe cyateguwe kugira ngo abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bazabashe guhuzwa n’ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.Uretse Yvone Uwase wateguye iki gitaramo, azafatanya n’amakorali n’abaririmbyi batandukanye barimo Clarion Call Choir, Echo du Ciel, ndetse na KBC Children Choir izwiho ubuhanga mu ndirimbo z’abana.

Aba bose bazafatanya na Yvonne mu guhimbaza Imana mu buryo bwo gufasha imitima kwegera Uwiteka no gusobanukirwa ubutumwa bwiza.Si ibyo gusa, kuko hanatumiwe abaririmbyi ku giti cyabo bafite izina rikomeye mu muziki wa Gikristo nka Phanuel Bigirimana, umuhanzi w’indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse, ndetse na Felix (Fex Pro) uzwiho impano yo kuririmba mu buryo bugeza ubutumwa ku bantu benshi.

Abaramyi bakomeye bazafatanya na Yvone Uwase mu gitaramo cyiswe Urukundo Ruhebuje

Aba baramyi bazafatanya n’abandi gushyira umwihariko muri iki gitaramo.Yvone Uwase yavuze ko impamvu nyamukuru y’iki gitaramo ari ugusangiza abantu ubutumwa bw’urukundo rw’Imana rubakura mu buzima busanzwe bwi byaba bakizera Yesu . Ni igitaramo kitezweho kuzahuza abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza mu buryo bwiza ndetse no guha agaciro umurimo w’Imana.

Abategura iki gitaramo batangaje ko kwinjira bizaba mu buryo bworoshye ku buryo buri wese uzifuza kwifatanya n’abandi azabasha kwitabira. “Mbega Urukundo Ruhebuje Concert” yitezweho kuba kimwe mu bitaramo bikomeye bigaragaza ubuhanga bw’abaramyi ndetse n’urukundo rw’Imana rutagereranywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *