
“YESU ARACYAKIZA”: Alarm Ministries Yasohoye Indirimbo Nshya Yibutsa Ubuntu bw’Imana
Korali Alarm Ministries, imwe mu zikunzwe mu muziki wo kuramya Imana mu Rwanda, yashyize ku mugaragaro indirimbo nshya yise “Yesu Aracyakiza” ikozwe mu buryo bwa live performance kuri YouTube Channel yabo izwi nka “Alarm Ministries Rwanda”. Indirimbo yashyizwe ahagaragara kuri uyu munsi, ikaba imaze amasaha make hanze.
“Yesu Aracyakiza” ni indirimbo yibutsa abantu bose ko Kristo agifite imbaraga zo kubabarira no gukiza, igaruka ku butumwa bw’amaraso ya Yesu bukiza abari kure y’Imana. Isaba abantu kudaterwa ubwoba n’ibyaha byabo, ahubwo bakihana bagahinduka kuko Yesu akibababarira kandi akabakiza.
Mu mirongo yayo, harimo amagambo avuga ati: “Na nubu Yesu aracyakiza, Aracyateze amaboko, Zana imitwaro akuruhure…”
Iyi Korali kandi irimo gutegura igitaramo “Iyo Ni Yo Data Live Concert” kizabera Camp Kigali ku wa 30 Ugushyingo 2025, kuva saa 5:00 z’umugoroba kugeza saa 10:00 z’ijoro. Abantu bakaba bagura amatike yabo banyuze kuri https://tickets.authenticevents.rw/p/…
Usibye “Yesu Aracyakiza” basohoye, Alarm Ministries fite izindi ndirimbo zirimo izagiye zikundwa nka: Iyo Ni Yo Data yitiriwe igitaramo cyabo, Iyi Ntwari Ni Nde?, Juru We Tegeka n’izindi.
Reba Yesu Aracyakiza ya Alarm Ministries