
Umuramyi Uwase Yvonne akomeje gushyira itafari ku Muziki wa Gospel nyuma y’indirimbo nshya “Ndakwihaye Yesu”
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Yvonne Uwase, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Ndakwihaye Yesu” yibutsa abizera kugira icyizere no kwishyira mu biganza by’Imana, ikaba ishingiye kuri Zaburi31:2-3 igasaba Imana kuba urumuri n’igitare gikomeye cy’abizera.
Ni indirimbo uyu Muramyikazi yashize hanze tariki ya 03 Ukwakira ku muyoboro wa Youtube asanzwe ashyiraho indirimbo ze witwa “Yvonne Uwase Official”. Mu gihe gito imaze igiye hanze, yahise itangira gukundwa n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kubera ubutumwa bwayo ibumbatiye.
“Ndakwihaye Yesu” ishingiye ku butumwa bwo muri Zaburi 31:2. Iyi ndirimbo ihamagarira abakristo bose gushyira ubuzima bwabo mu biganza by’Imana, kuyiringira mu bihe byose, haba mu byiza no mu bigoye, igasaba abizera kwemera kuyoborwa n’umwuka wera.
“Uwiteka ni wowe mpungiraho, Singakorwe n’isoni, Unkize ku bwo gukiranuka kwawe. Untegere ugutwi utebuke unkize, Umbere igitare gikomeye, Inzu y’igihome yo kunkiza.”
Babicishije mu bitekerezo bagiye batanga, abakurikira umuziki wo guhimbaza Imana basangiye ubutumwa bwo kwishimira iyi ndirimbo, bagaragariza urukundo uyu muhanzi ndetse basabira uyu muhanzi gukomeza kwaguka mu buhanzi bwe.
Umwe mu bayumvise yagize ati: “Imana ikongerere impano kandi nukuri indirimbo zawe ziraduhumuriza kandi zikadukomeza, nanjye NDAKWIHAYE.”
Yvonne Uwase ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba akomeje gutanga uruhare rwe mu kuzamura igisata cy’abahanzi baririmba indirimbo za Gikristu. Asanzwe afite izindi ndirimbo kuri ubu abantu bakumva banyuze ku rubuga rwe rwa Yooutube ashyiraho indirimbo ze.