Amakuru: Radio Salus yongeye kuvuga nyuma y’igihe yari imaze itavuga
1 min read

Amakuru: Radio Salus yongeye kuvuga nyuma y’igihe yari imaze itavuga

Nyuma yo kumara hafi amezi abiri (2) itumvikana ku mirongo yayo, Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) yongeye kuvugira ku mirongo yari isanzwe yumvikaniraho ariyo : 97.0 na 101.9.

Mu minsi mike ishize nibwo ikinyamakuru IGIHE cyanditse ko Radio Salus yari igiye kumara ukwezi itumvikana ku mirongo yayo dore ko yaheruka kuvuga mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka na bwo bidahoraho kuko byari byatangiye igira ibibazo kuva mu mpera za Kanama 2025.

Umuvugizi wa UR, Kabagambe Ignatius yasobanuye ko kuva ku murongo kwa Radio Salus kwari kwatewe n’icyuma gihuza radiyo n’iminara (Studio Transmitter Link) cyagize ikibazo, anavuga ko icyuma cyagombaga gusimbura icyari cyangiritse gitumizwa mu mahanga ya kure bityo bituma itinda gusubira ku murongo.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa “Twitter”, Radio Salus yagize iti: “Radiyo Salus yishimiye kumenyesha abakunzi bayo ko Furekansi ya kabiri, 101.9 FM (Kigali), yagarutse ku murongo. Mushobora kumva ibiganiro byacu kuri Furekansi zombi: 97.0 FM na 101.9 FM.Tubashimiye kwihangana no gukomeza kudushyigikira.

Radio Salus si ubwa mbere yari ivuye ku murongo igihe kirekire kuko mu Ugushyingo 2011 yavuyeho yagize ikibazo cy’ibyuma bisakaza amajwi (transmitters) imara amezi menshi itumvikana.

Bigeze muri Kanama 2012 imaze amezi abiri isubiyeho yarongeye ivaho. Ni mu gihe no mu 2010 umurongo wayo wa 101.9 yumvikaniraho i Kigali na wo wigeze kuvaho iba isigaranye uwa 97.0 gusa.

Radio Salus yashinzwe mu 2005 mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (muri UR Ishami rya Huye uyu munsi) igamije gufasha abanyeshuri biga itangazamakuru muri iyo kaminuza kubona aho bimenyerereza umwuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *