Israel Mbonyi yemeje ko Imyiteguro yo kumurika Album ya Gatanu ifite indirimbo 14 yararangiye
2 mins read

Israel Mbonyi yemeje ko Imyiteguro yo kumurika Album ya Gatanu ifite indirimbo 14 yararangiye

Israel Mbonyi, umwe mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, yatangaje ko yamaze kurangiza imyiteguro y’igitaramo gikomeye azafatiramo amashusho y’indirimbo 14 zigize Album ye ya Gatanu, amaze igihe kirenga umwaka akoraho, byose abishingikirije ku kuyoborwa n’Imana.

Iki gitaramo kizabera muri Intare Conference Arena, imwe mu nyubako nini yakira ibitaramo bikomeye mu Rwanda. Imyiteguro yose irarimbanyije aho hashyizweho imbaraga mu gutunganya urubyiniro, gutegura amatara n’ibikoresho byose bizakoreshwa kugira ngo umunsi nyirizina uzagende neza nta na kimwe kiburamo.

Israel Mbonyi, yasobanuye ko Album ye nshya izaba igizwe n’indirimbo 14 zanditswe mu ndimi zirimo Ikinyarwanda n’Icyongereza, ku buryo buri wese azayibonamo.

Mu magambo ye aganira n’Inyarwanda, yagize ati: “Icyiza kuri iyi Album ni ubwinshi bw’indirimbo ziriho. Hari izo mu Kinyarwanda, izo mu Cyongereza, ni Album izagera ku bantu benshi cyane. Izina ryayo nzaritangaza nyuma.”

Ku kibazo cy’uko hashobora kubonekamo indirimbo izakundwa nk’uko byagendekeye ‘Nina Siri’ yo kuri Album ye ya kane, Mbonyi yavuze ko ibyo byose biterwa n’uko Imana ibishaka.

Yagize ati: “Imana ni yo izi indirimbo izaha abantu muri icyo gihe. Hashobora kubonekamo imwe cyangwa ebyiri, cyangwa se zose Imana izazishyira mu mitima y’abantu zikabaryohera kurushaho. ‘Nina Siri’ yakinguye imiryango, n’indi ishobora kubikora.”

Imyiteguro ngo yatangiye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, naho ku wa Gatandatu tariki 4 Ukwakira 2025 ni bwo hateganyijwe gupima ibyuma bwa nyuma (Sound Check).

Ubusanzwe, Mbonyi ahora abanza gusengera ibikorwa binini nk’ibi kugira ngo abishyikirize Imana. Yabivuze agira ati: “Twamaze gusengera uyu munsi w’igitaramo, kandi turashima Imana ko abantu batugaragarije inkunga, amatike barayagura cyane. Ubu twari turi gusenga n’ikipe yanjye, ndavuga nti reka mbanze mbivuge hano.”

Mu rugendo rwe rw’umuziki, Mbonyi yashyize hanze Album ye ya mbere ‘Number One’ mu 2015, iyakurikiyeho ‘Intashyo’ ayimurika mu 2017 muri Camp Kigali, iya gatatu ‘Icyambu’ isohoka mu 2022, naho iya kane ‘Nk’Umusirikare’ ikajya hanze mu 2023 akanayimurikira muri BK Arena mu gitaramo cya Noheli.

Mbonyi yiteguye gufatira amashusho y’indirimbo 14 ziri kuri Album nshya 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *