
Itorero Living Faith Church Worldwide (Winners’ Chapel) Ryatangaje Igihe cya Shiloh 2025
Shiloh 2025 izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Breaking New Grounds”, ikazaba igihe cy’ibitangaza n’imbaraga nshya ku bakristo baturutse imihanda yose.
OTA, Nigeria, Itorero Living Faith Church Worldwide (Winners’ Chapel) riyobowe na Bishop David O. Oyedepo ryatangaje ku mugaragaro ko Shiloh 2025, ihuriro ngarukamwaka ry’umuryango wose waryo ku isi, rizaba kuva ku wa Kabiri, tariki 9 Ukuboza kugeza ku Cyumweru, tariki 14 Ukuboza 2025, ribere mu Faith Tabernacle, Canaanland, Ota, Nigeria.
Shiloh 2025 izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Breaking New Grounds” (Gutera Intambwe Nshya), igamije kuba igihe cy’ubuhamya bushya, inzira nshya n’imigisha mishya ku bantu ku giti cyabo, imiryango, ibihugu ndetse n’itorero ry’Imana muri rusange. Ababitegura bavuga ko ari igihe cyo kwakira imbaraga nshya, ubutumwa bw’ububyutse no gusubizwa ku rwego rushya rw’ubuntu bw’Imana.
Nk’uko bisanzwe, iri huriro ngarukamwaka rizahuza miliyoni z’abizera bazaba bari ahabereye inama ndetse n’abazayikurikira hifashishijwe televiziyo, imbuga za interineti, n’ubundi buro bw’ikoranabuhanga bworoshya iby’itumanaho mu bihugu bitandukanye ku isi. Shiloh izaba urubuga rwo gusengera hamwe, kwiga ijambo ry’Imana no kwakira ubuhanuzi buhindura ubuzima.
Abayobozi b’Itorero batangaje ko Shiloh atari ihuriro risanzwe, ahubwo ari “umwanya w’Imana yagennye wo guhura n’abayizera ku bw’ihinduka ry’ubuzima n’amaherezo meza”. Ni umwanya wo kurushaho kwegera Imana, gusenga byimbitse no kwitegura kugaruka bafite ubuhamya budashidikanywaho.
Itorero Living Faith Church Worldwide ryatangaje ubutumire rigira riti: “Dutumiye wowe, umuryango wawe n’inshuti zawe kugira ngo mwifatanye natwe kuri uru rwego rw’ubuhanuzi. Mwitegure gusubira iwanyu mwitwaje ubuhamya budasubirwaho.”