Umunsi wa mbere w’Ibisingizo Live Concert Chorale Baraka yahacanye umucyo
3 mins read

Umunsi wa mbere w’Ibisingizo Live Concert Chorale Baraka yahacanye umucyo

Ibyaranze Umunsi wa Mbere w’Igitaramo “Ibisingizo Live Concert” cya Chorale Baraka ADEPR Nyarugenge.Ibyishimo byasakaye muri ADEPR Nyarugenge ubwo hatangiraga “Ibisingizo Live Concert”Ku mugoroba wo kuwa 4 Ukwakira 2025.

Uherehe ku marembo kwinjira mugitaramo ni nko guhabwa icyicaro ibwami

Mumugi wa Kigali inzira yari imwe kwereza i Nyarugenge byumwihariko kubakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, ubwo Chorale Baraka yo muri ADEPR Nyarugenge yatangizaga igitaramo gikomeye bise “Ibisingizo Live Concert”.

ubwitabire bwari bwinshi mu gitaramo Ibisingizo live concert

Guhera ku masaha ya nyuma ya saa sita, abantu benshi bari berekeje muri uru rusengero, aho ibyishimo byari byose kubantu. Igitaramo cyatangiye mu buryo budasanzwe, cyatangijwe n’itsinda The Light Worship Team, abaramyi bazwiho ubuhanga mu kuramya.

Umuramyi Gad Iratumva, umwe muri iri tsinda, ni we wayoboye indirimbo yitwa “Umwami ni Mwiza”, yanyuze imitima ya benshi mu bari aho. Yagize ati: “Kumenya Umukiza bimbereye umugisha mwinshi ntabona uko nasobanura”, amagambo yaherekejwe n’amashyi menshi n’amarira y’ibyishimo kubari bari mugitaramo.Uwayoboraga gahunda y’igitaramo, Jean Paul kuri gahunda yabanje gushimira cyane abanyamakuru bagize uruhare mu kwamamaza igitaramo,Ni we wakiriye ku mugaragaro Chorale Baraka, yatangije iki giterane mu buryo budasanzwe.

Umuramyi Gad Iratumva yari yitabiriye igitaramo Ibisingizo akaba yanayoboye indirimbo neza.

Abitabiriye igitaramo batunguwe n’imyambarire n’imyitwarire by’iyi korali , abagabo bari bambaye amakote y’umweru asa, mu gihe abagore n’abakobwa bari bambaye imikenyero yuje ubwiza n’ubusirimu bwinshi.Chorale Baraka yatangiye igitaramo cyayo n’indirimbo z’ibisingizo, nk’uko yari yabisezeranije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru iherutse gukorera kuri Dove Hotel.

Indirimbo yafunguye igitaramo yakozwe mu buryo bw’amajwi gusa, kuburyo abantu bari bagize ngo ni Chorale de Kigali. Abakunzi b’umuziki wa gospel basanzwe bakora ibikorwa byo gufata amajwi n’amashusho ku rwego rwo hejuru bari babukereye aho Director Musinga na Producer Léopold bari bahagurukanye ibikoresho byabo byiza cyane.

JESUS : imwe mu ntego yo gukora igitaramo yagezweho yari akakwamanaza

Mwiki gitaramo TNT BAND abacuranzi ba mbere mu Rwanda bari babukereye barimo Ishimwe Bass, Nehemiah na Alex. Nibo bacurangiye chorale Baraka

Musinga, umwe mu bayoboye ibikorwa byo gutunganya indirimbo za Baraka, yagaragaye yishimye cyane, agaragaza uburyo iki gitaramo gifite ireme muburyo bwose.Mu gice cya mbere cy’igitaramo, Chorale Baraka yahaye ikaze Visi Perezida wayo ngo ayobore indirimbo yihariye, yatumye benshi bahaguruka mu byishimo byo kuramya Imana.

Indirimbo y’ikinimba yayobowe na Vice President wa chorale Baraka yabaye urufunguzo rwo kuboboka Kwa benshi.

Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane, kandi yagaragaje ubuhanga bwiyi korali imwe mundirimbo nziza zikoze mu kinima.Ntibyarangiriye aho, kuko umwigisha w’ijambo ry’Imana yunzemo, ashimangira ubutumwa bw’indirimbo zose zari zaririmbiwe muri icyo gitaramo.

Byongeye kandi, Chorale Besael yatumiwe muri iki giterane, yanyuze benshi mu ndirimbo Uturemangingo na Gologota, yayobowe na Vedaste, umuramyi wakunzwe cyane mu ndirimbo Uzi gukunda.

Indirimbo “Uturemangingo” na “Gologota” zanyuze imitima y’abitabiriye igitaramo Ibisingizo cyateguwe na chorale Baraka

Uyu munsi wa mbere w’“Ibisingizo Live Concert” wasize abitabiriye bose bavuga ko ari ibihe bidasanzwe byuzuyemo umunezero mwinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *