Ntora Worship Team yiyunze kuri Shiloh Choir mu gitaramo gikomeye cy’ububyutse 2025
2 mins read

Ntora Worship Team yiyunze kuri Shiloh Choir mu gitaramo gikomeye cy’ububyutse 2025

Shiloh Choir yateguye igitaramo “The Spirit of Revival 2025” ku nshuro ya 7, Ntora Worship Team ikazifatanya nabo mu kuramya Korali Shiloh Choir, izwi cyane mu muziki uteguye neza mu Rwanda, yateguye igitaramo gikomeye cyiswe “The Spirit of Revival Concert Edition 7”, kizabera i Kigali ku wa 12 Ukwakira 2025 kuri Expo Ground i Gikondo, guhera saa cyenda z’amanywa (3:00 PM).Iki gitaramo kije gikurikira ibindi byagiye biba buri mwaka, kikaba gifite intego yo gukomeza kuzana abakunzi b’Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza nkuko zimwe mu ndirimbo zibihe byose bafite zibihamya harimo iyitwa abakunzi bumusaraba.

Ntora Worship Team igiye kuzamura ishimwe muri “The Spirit of Revival” ya Shiloh Choir.

I Kigali hitezwe umunsi w’amateka mu kuramya , Shiloh Choir yahaye ikaze Ntora Worship Team muri The Spirit of Revival

The Spirit of Revival 2025 ni edition yihariye, kuko izaba ihurije hamwe abaramyi bakomeye mu rwego rwo kugaragaza ubusabane n’ubumwe bw’abaramyi bo mu gihugu.Nk’uko byatangajwe ku mugaragaro, Ntora Worship Team izifatanya na Shiloh Choir muri iki gitaramo, aho bazafatanya kuririmba no kuyobora abantu muguhimbaza Imana.

Iki gitaramo kizaba kirimo ibice bitandukanye birimo indirimbo nshya za Shiloh Choir, ibihangano by’ubuhamya, hamwe n’amasengesho yihariye agamije gusabira igihugu n’abakristo muri rusange. Ni ibirori biteganyijwe kuba ku rwego rwo hejuru kuburyo iki giterane kizaba umuryango wo kwinjira wa Shiloh Choir ugana kumuziki wo kurwego mpuzamahanga.

Shiloh Choir, imaze igihe kinini itambutsa ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano byayo birimo Nahisemo Yesu, n’izindi nyinshi, ikomeje kuba icyitegererezo mu gukorana ubuhanga budasanzwe mu murimo w’Imana. Gukorana na Ntora Worship Team bizaba ari uburyo bwo kongera imbaraga no guhuza ibihe byiza mu mwanya wo kuramya.

Ubuyobozi bwa korali buvuga ko iyi Edition ya 7 izaba ari iy’ububyutse n’ubusabane, aho buri wese azahabwa umwanya wo kwegera Imana mu buryo bw’umwihariko. Abategura iki gitaramo batangaje ko kizabera ahantu hagutse kandi hateguwe neza ku buryo kizaba ari umwanya w’akataraboneka w’Imana mu bantu no kongera kwizihirwa n’umuziki wo kuramya no guhimbaza.Abakunzi ba Shiloh Choir na Ntora Worship Team basabwe kwitegura neza, kuko The Spirit of Revival 2025 izaba ari imwe mu ndirimbo z’ububyutse zigaragaza ko umuziki wa gospel ukomeje gutera imbere mu Rwanda no kurushaho gufasha benshi kwegera Imana.Uretse Ntora Worship Team, chorale shiloh izaba iri kumwe na prosper nkomezi ndetse na Chorale Shalom Ya ADEPR Nyarugenge.

Umuramyi Prosper Nkomezi Yiteguye gutaramira I gikondo hamwe na Chorale Shiloh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *