Willian Estevao yageneye ubutumwa abafana ba Chelsea
1 min read

Willian Estevao yageneye ubutumwa abafana ba Chelsea

Estevao Willian yavuze ko igitego yatsinze mu minota ya nyuma cyahesheje Chelsea intsinzi ku mukino wayihuje na Liverpool ari “ikintu giteye ubwoba kandi kidasobanurika.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 18 wasinyiye Chelsea avuye muri Palmeiras y’iwabo muri Brazil, yinjiye mu mukino avuye ku ntebe y’abasimbura maze atsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza wa Marc Cucurella, gihesha ikipe ye intsinzi ya 2-1 nyuma y’uko Moises Caicedo yari yafunguye amazamu mbere yo kwishyurwa na Cody Gakpo.

Ni igitego cya mbere cya Estevao muri Chelsea, cyahaye iyi kipe yari imaze gutsindwa n’amakipe ya Manchester United na Brighton akanyamuneza, mu gihe cyateye akaga Liverpool yatsinzwe ku nshuro ya gatatu mu cyumweru kimwe nyuma yo gutsindwa na Crystal Palace na Galatasaray.

“Sinshobora kugisobanura,” Estevao yabwiye ESPN nyuma y’umukino. “Icyambere nakoze ni ugushima Imana.  Ni yo izi uko narwanye n’ukuntu nakoraga ngo ngere hano uyu munsi, kandi nshimisha umuryango wanjye. Iki gitego ngituye  Imana n’umuryango. Ni ibintu bitangaje, ntibisobanurika. Nizeye ko ari cyo cya mbere muri byinshi bigiye gukurikiraho bizane ibyishimo mu  bafana.”

Umutoza Enzo Maresca yahawe ikarita itukura nyuma yo kwiruka mu kibuga yishimira igitego cya nyuma cya Estevao, maze ntiyemererwa kuvugana n’itangazamakuru nk’uko bisanzwe, asimburwa n’umwungiriza we  Willy Caballero.

Caballero yagize Ati: “Si Estevao gusa, turi gukora akazi keza ku bakinnyi benshi kuko benshi baracyari bato. Tugenda tubafasha kugira ubushobozi bwo gukina guhera ku ntangiriro, si uguhora ku ntebe y’abasimbura. Nk’uyu munsi, twamuhaye amahirwe make ariko yayabyaje umusaruro atsinda.”

Yakomeje Ati: “Nk’umukinnyi ukiri muto wavuye mu gihugu kindi, birasaba igihe kugira ngo yinjire neza muri Premier League, ariko Estevao ari gukora cyane kandi turi kumufasha. Ni umwana mwiza, kandi twese turishimye cyane kubera iki gitego kuko cyari gikenewe cyane.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *