Ikipe ya  Al Merriekh itozwa na Darko Nović yasezerewe mu mikino Nyafurika rugikubita!
2 mins read

Ikipe ya  Al Merriekh itozwa na Darko Nović yasezerewe mu mikino Nyafurika rugikubita!

Umunya-Serbia,  Darko Nović, akomeje kudahirwa  n’urugendo nyuma yo gutandukana na APR FC nk’umutoza wayo aho ikipe atoza ya Al Merriekh, yasezerewe n’ikipe ya FC Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubuliak ya Demokarasi ya Congo  mu mikino yo gushak itiki y’amatsinda ya CAF Champions League umwaka w’imikino 2025-2026.

Uyu mutoza w’imyaka 53 mu mikino ubanza yari yatsinzwe igitego 1-0  aho yari afite ikizere ko mu mukino wo kwishyura izishyura iki gitego agatsinda n’ikindi cy’intsinzi ari ko nti byamukundiye kuko umukino warangiye ari 0-0.

Cyakoze iyi ikipe ntabwo yagize amahirwe yo gukina umukino wayo mu rugo kubera ibibazo by’umutekano biri muri Sudan aho yakiriye umukino wayo kuri Martyrs of Benina Stadium mu gihugu cya Libya.

Iyi kipe mu minsi ishize yari yaraje kwitegurira mu Rwanda kubera ibi bibazo by’umutekano aho yakoreye mu Rwanda imyitozo ndetse ikina umukino wa gicuti na Marine FC  umukino warangiye itsinzwe igitego 1-0 cyinjijwe na  Ndombe Vingile Meneyame.

Gusa uyu umutoza yanze gukina umukino wa gicuti na Rayon Sports aho umutoza yavugaga ko ikipe itaramara igihe yitegura umwaka w’imkino bityo ko itahita ikina umukino munini wa gicuti n’ikipe ya Rayon Sports.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, ni bwo Rayon Sports yashyize hanze itangazo ryavugaga ko umukino mpuzamahanga wa gicuti yari ifitanye na Al Merrikh wasubitswe.

Ni itangazo ryagiraga riti “Umukino mpuzamahanga wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports na Al Merrikh SC yo muri Sudan kuri iki Cyumweru tariki 7 Nzeri 2025 saa Moya z’Ijoro wasubitswe ku busabe bwa Al Merrikh SC. Amakuru arambuye, aratangazwa vuba.”

Ibi byashimangiwe kandi  n’itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Al Merriekh ryagiraga  Riti: “Umukino wa gicuti wari uteganyijwe guhuza Al Merriekh na Rayon Sports yo mu Rwanda ku Cyumweru wahagaritswe. Ibi byakozwe ku busabe bw’umutoza mukuru Darko Nović, kandi ikindi gihe gishya cy’uwo mukino kizatangazwa mu minsi iri imbere.”

Darko Nović yatoje amakipe arimo ES Sétif, US Monastir n’Ikipe y’Igihugu ya Libya. Darko  ni we watozaga US Monastir ubwo yasezereraga  APR FC muri CAF Confederation Cup umwaka w’imkino  2022/23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *