Korali izwi nka God’s Flock ya kaminuza SDA yateguye igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka imaze ishinzwe
3 mins read

Korali izwi nka God’s Flock ya kaminuza SDA yateguye igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka imaze ishinzwe

God’s Flock Choir yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka wa 1995 igizwe n’itsinda ry’abasore batanu (5) ari bo: Emmanuel Rukagana M, Ndizeye N Fredy, Kamanzi G Desire, Gisanabagabo M Jotham na Rutikanga M Louis. Yatangiye yitwa “Halleluiah”, nyuma iza kwitwa God’s Flock Choir. Emmanuel Rukagana M ni we wayoboye iyi Korali bwa mbere.

Mu mwaka w’amashuri wa 1998/1999, hajemo abari n’abategarugori, ari bo: Jacqueline Tuyisenge (Maman Longin), Esperance Murerabana (Maman Dieumerci), na Emelyne Musabuwera.

Ubwo byari bimaze kugaragara ko hari indi Korali yitwa Halleluia yari yaramaze gusohora kasete y’indirimbo, byabaye ngombwa ko iyi Hallelluia ihindura izina. Ni bwo ku wa 20 Ukuboza 2002 korali “Halleluiah” yahindutse “God’s Flock Choir”.

Kuri ubu God’s Flock Choir irategura igitaramo kizizihirizwamo isabukuru y’imyaka 30 imaze mu murimo w’Imana. Iki gitaramo kizaba ku wa 8 Ugushyingo 2025 kuri Kigali Bilingual Church, (KBC), urusengero rw’itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi ruri i Remera.

Bazafatanya n’andi makorali akunzwe mu Rwanda arimo: The Way of Hope ibarizwa ku itorero rya Remera, Abahamya ba Yesu Family Choir yo ku itorero rya Muhima na Korali Inyenyeri yo ku itorero rya Mahembe yo mu karere ka Nyamasheke. 

Korali inyenyeli z’ijuru itegerejwe muri iki gitaramo, yamenyekanye mu ndirimbo nka Koronavirusi, Isi twayigiriyemo ibihombo, ikaba ikunzwe cyane mu Rwanda muri korali z’abagabo.

Umuyobozi wa God’s Flock Choir, Daniel Uzayisenga, yabwiye inyaRwanda ko bahisemo ko iki gitaramo cyabera i Kigali mu buryo bwo korohereza abakunzi ba korali bose baturutse impande zose kucyitabira bitabagoye.

Yagize ati: “Turifuza kuzabona abakunzi bacu bari hirya no hino baza kubana natwe muri iki gitaramo gishyushye twabateguriye. Mu gihe twizihiza sabukuru y’imyaka 30, tuzashimishwa no kubana na buri wese waririmbye muri iyi korali.

Nubwo twahisemo aho igitaramo kizabera hazorohera benshi, abatazabasha kuhaba bazashyirirwaho uburyo bwo gukurikira live ku murongo wa Youtube wa Korali.

Yongeyeho kandi ko nta kiguzi cyo kwinjira muri icyo gitaramo, mu rwego rwo gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza no kuvuga izina ry’Imana. Arasaba abaririmbye muri korali mu myaka yatambutse, abakunzi ba korali kuzacyitabira no kurarika abashyitsi kuko bazaryoherwa nacyo.

Yunzemo ati: “Integuza y’igitaramo twarayisohoye buri wese abasha kuyibona. Kwinjira ni ubuntu. Turifuza ko abantu bose baza bakumva ubutumwa bwiza, tugasabana, tugafatanya guhimbaza Imana yabanye natwe muri iyi myaka 30 tumaze turi mu murimo w’Ivugabutumwa, tugamije kwerereza izina ry’Imana yacu.”

Mu byo God’s Flock Choir yagezeho harimo imizingo itandatu y’amajwi n’itatu y’amashusho, zose zikaba zigaragara ku muyoboro wayo wa Youtube. Mu minsi ishize ikaba yaranasohoye indirimbo nshya yitwa “Nzaririmba”.

Ku wa 21 Ukuboza 2002 ni bwo indirimbo “Umuhanzi w’Icyatwa” ya Korali “God’s Flock” yacuranzwe kuri Radio Rwanda mu kiganiro Ijwi ry’Ubuhanuzi, bituma God’s Flock Choir yandika amateka yo kubimburira izindi Korali zo muri ASEPA UNR gucurangwa kuri Radiyo y’Igihugu.

Iyo ni God’s Flock Choir yo mu itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa 7 muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, igiye gukora igitaramo gikomeye izizihirizamo isabukuru y’imyaka 30 imaze mu murimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *