3 mins read

Ibintu Bitanu by’ingenzi bitazibagirana Mubuzima bw’abantu bitabiriye Ibisingizo live Concert Yateguwe na Chorale Baraka

IBISINGIZO LIVE CONCERT YA BARAKA CHOIR YARANGIYE YANDITSE URUPAPURO RUSHYA MU MATEKA YA GOSPEL NYARWANDA

Igitaramo “Ibisingizo Live Concert” cyateguwe na Chorale Baraka ibarizwa mu Itorero ADEPR Nyarugenge cyasize amateka akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Cyabaye ku wa 4–5 Ukwakira 2025, kikaba cyaritabiriwe n’abantu benshi baturutse mu matorero atandukanye, baje guha icyubahiro Imana binyuze mu kuramya no kuyisingiza.

Iki gitaramo cyabereye kuri ADEPR Nyarugenge, cyaranzwe n’ubwitabire budasanzwe n’umwuka w’Imana wigaragazaga mu buryo butangaje. Uhereye kuri The Light Worship Team ndetse na Gatenga Worship Team, abaramyi basizwe amavuta y’Imana baririmbye indirimbo zafashije imitima ya benshi, bituma abari aho bose binjira mu bihe by’amasengesho no guhimbaza Imana.

Kuva ku munsi wa mbere kugeza kuwa 2 Baraka Choir Yasaga neza cyane mu imyambaro yera

Mu ijambo ry’Imana ryatanzwe na Rev. Dr. Antoine Rutayisire,abantu benshi bakiriye ubutumwa bwiza, bahamagarirwa kongera gukunda Imana no kuyizera kurushaho.

1.Umwigisha Lev.Dr.Antoine Rutayisire yatangaje ko atakiri umushumba w’itorero rimwe ahubwo abarizwa ahantu hose umwami Yesu ashimwe kumwohereza

Ubutumwa bwe bwagaragaje ko ibisingizo bidakwiye kuba ibirango gusa, ahubwo ari uburyo bwo kugaragaza icyubahiro cy’Imana mu mibereho ya buri munsi,uhereye ku muntu ku giti cye, umuryango,Itorero n’igihugu muri Rusange.

Mugihe cy’ijambo ry’Imana hanabaye umwanya wo Gusengera igihugu,Nubwo umwigisha yagiye avuga ko yatunguwe no kubona abakozi b’Imana babanyabyaha yewe n’abapasitori avuga ko kurundi ruhande hakiri urufatiro rukomeye rw’Imana.

Umunsi wa kabiri w’igitaramo waranzwe n’udushya twinshi, aho Chorale Iriba yo muri ADEPR Taba (Huye) yerekanye ubuhanga budasanzwe n’imbaraga zidasanzwe mu kuririmba. By’umwihariko, iyi korali yakoze indirimbo zihuriweho n’umuramyi Mubogora, umwe mu baramyi bafite impano ikomeye kandi uzwiho kuba umutoza w’amajwi muri True Promise Ministry.

2.Chorale Iriba Yasaga neza mu Ibisingizo Live Concert, aho muri iki gitaramo yakoze mo n’indirimbo nshya 2 imwe yayobowe n’umuramyi Mubogora usanzwe azwi cyane muri True Promises

Ibi byabaye kimwe mu bice by’ingenzi byatumye igitaramo gikomeza gusiga amateka.Chorale Baraka, yateguye iki giterane yagaragaje ko ari imwe mu makorali afite icyerekezo cyagutse cyo gukoresha impano mu guhimbaza Imana no kwagura umurimo wayo.

Umwihariko w’iyi korali ni uburyo ihuza ubuhanzi, ubuyobozi n’ubutumwa bwubaka, ikaba yarabashije guhuza amakorali atandukanye n’abahanzi bakomeye mu rwego rwo guhuriza hamwe abaramyi b’Imana bava impande zose.

3.IJAMBO RY’IMANA RYATANZWE NA DR. RUTAYISIRE RYAGIZE UMUMARO UKOMEYE MU MITIMA Y’ABANTU

Mu bahanzi n’ababwirizabutumwa bataramiye muri “Ibisingizo Live Concert” harimo Mubogora,Bosco Nshuti,Liliane hamwe n’abavugabutumwa batandukanye barimo Ev. Joselyne, bose bafashije abantu mu ndirimbo zabo ninyigisho zitandakanye. Iki gitaramo cyabaye umwanya wo kongera guhamya ko umurimo w’Imana mu Rwanda uri gutera imbere mu buryo bugaragara.

Mu gusoza, ubuyobozi bwa Chorale Baraka bwashimiye by’umwihariko abaterankunga, itorero, abanyamakuru, abahanzi ndetse n’amakorali yose yagize uruhare muri iki giterane gikomeye. Hatanzwe impano z’amashimwe ku bantu batandukanye, mu rwego rwo gushimira uruhare rwabo mu gutuma iki gitaramo kiba icy’igikundiro mu Buryo bwose.

4.BARAKA CHOIR YASHIMIYE ABATERANKUNGA N’ABARAMYI BOSE BAGIZE URUHARE MU GITARAMO.

Ibisingizo Live Concert si igitaramo gusa, ahubwo cyabaye ishusho y’ubumwe bw’abaramyi, icyitegererezo cy’ubuhanga, n’uruhare rw’abakirisitu mu guteza imbere umuziki wa Gospel mu Rwanda.

Ni igikorwa cyasize inkuru y’amateka mu mitima y’abitabiriye bose, kandi kigaragaza ko Baraka Choir ari imwe mu nkingi zikomeye z’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri iki gihugu no hanze Yarwo.

Uruhare rw’abanyamakuru imwe mu ngingo itakwirengangizwa mwiki giterane, Fideli Gatabazi yashimiwe byumwihariko nkuhagarariye Gospel Today yateguye iki giterane

5.Indirimbo shya zigiye gutegerezanywa amatsiko zakoranywe ubuhanga budasanzwe.

IBISINGIZO LIVE CONCERT | Kigali,4 October 2025

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *