Rapha Singers isaba abantu gukoresha impano bafite mu kogeza inkuru nziza ibinyujije mu ndirimbo “Koresha Impano”
2 mins read

Rapha Singers isaba abantu gukoresha impano bafite mu kogeza inkuru nziza ibinyujije mu ndirimbo “Koresha Impano”

Rapha Singers ni Korale ikorera ubutumwa mu Itorero ry’Abadivntiste b’umunsi wa Karindwi _Rubengera mu Karere ka Karongi. Ibinyujije mu ndirimbo, yasabye abantu gukoresha impano bahawe mu kwamamaza agakiza ka Yesu mu ndirimbo basohoe yitwa “Koresha Impano”

Iyi Korale iri kugenda itera imbere kuko imaze kugira abaririmbyi batari bake, yatangiye mu mwaka wa 2016, itangira igizwe n’abasore batandatu (6) ariko nyuma iza kwakira n’abakobwa. Kuri ubu ikaba imaze kugenda ishyira indirimbo hanze zaba iz’amashusho n’iz’amjwi.

Mu bihangano imaze kugira harimo indirimbo z’amashusho eshanu (5) harimo eshatu zimaze gusohoka ndetse n’izindi cumi n’imwe (11) z’amajwi (audios)

Rapha Singers ni izina bahisemo bagendeye kuri amwe mu mazina yiswe Imana avuga ko “Imana ikiza”. Tariki 04 Ukwakira 2025, iyi Korale yashyize hanze indirimbo “Koresha Impano”, isaba abantu kuvuga agakiza n’izina rya Yesu baryamamaza, bakoresheje impano bahawe na Rugira. Ubu ikaba iri ku muyoboro wabo wa Youtube usanzwe unyuraho ibihangano byayo “Rapha Singers”.

Ubwo yaganiraga na Gospel Today, Umujyanama Mukuru w’iyi Korale akaba n’umwe mu bayitangije, Bwana Charles Tuyisabe, yavuze ko baririmbye iyi ndirimbo mu buryo bwo gukangurira buri wese gukoresha imbaraga n’impano bahawe mu kwamamaza ubutumwa bw’agakiza no kugaruka kwa Yesu.

Yagize ati: “Ni indirimbo tugira ngo tugerageze no gukangurira n’abandi gukoresha impano bafite kugira ngo ubutumwa bubashe kwamamara byihuse maze bitebutse kugaruka kwa Yesu. Tujya kuyandika twatekereje ko hari benshi barambika impano zabo nyamara zagombye gukora umurimo, rimwe na rimwe ntibatange iwo mwanya kugira ngo zikoreshwe nyamara ari cyo ubutumwa bwa Yesu budushishikariza kugira ngo tugarure benshi abone kugaruka.”

Yibukije ko impano atari kuririmba gusa ko ahubwo yakoreshwa no mu bindi byiza biganisha ku gutuma hari uwakira agakiza agahinduka, kandi ko buri wese agira impano ye.

Ati: “Buri wese ufite impano zitandukanye, si ukuririmba gusa, ahubwo  hari impano nyinshi ibyanditswe byera bitubwira gukoresha yaba ari gusura abantu ukabaganiriza ku by’agakiza, kwakira neza abantu…rimwe na rimwe abantu bajya banibwira ko nta mpano bafite ariko keretse utayikoresha cyangwa utayimenya ngo ayikoreshe amenye ko ayifite.

Iyi ndirimbo ishimangira ubutumwa buri muri Bibiliya (Matayo 25:14_30), ubwo Yesu yacaga umugana w’abahawe itaranto, bamwe bakazitabika abandi ntibazikoreshe nyamara uwabashije kuzikoresha yarungutse, akagororerwa.

Ni korale yatangiye igizwe n’abasore ariko kuri ubu yakinguriye amarembo n’inkumi

 Iyi Korale kandi itegura igitaramo buri mwaka cyo guhura n’abakunzi bayo, icyo mu mwaka utaka kikazahurirana n’isabukuru y’imyaka 10 izaba imaze muri uyu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.

Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyane abakunzi b’iyi Korale basabwa kubashyigikira mu bikorwa byabo haba mu gusangiza ibihangano byabo no kubikunda, kureba no kumva ubutumwa indirimbo zabo ziba zibumbatiye n’ibindi.

Reba Indirimbo “Koresha Impano by Rapha Singers”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *