Ibya kera biba bishize!  Ubutumwa bukomeye muri Yampinduriye Izina  indirimbo nshya ya Joselyne Worshiper
2 mins read

Ibya kera biba bishize! Ubutumwa bukomeye muri Yampinduriye Izina indirimbo nshya ya Joselyne Worshiper

Umuramyi Joselyne Worshiper yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Yampinduriye Izina”, ishingiye ku murongo wo muri bibiliya 2Abakorinto 5:17, uvuga ko umuntu wese uri muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera bikaba bishize.

Iyi ndirimbo yakozwe na M Isla mu buryo bw’amajwi, naho amashusho yayo atunganywa na Muhire, umenyerewe mu gukora ama filime n’amashusho y’indirimbo za gospel.Yampinduriye Izina ni indirimbo ifite ubutumwa bwimbitse ku mpinduka Kristo azana mu buzima bw’umwizera.

2 Abakorinto 5:17 mu ndirimbo ya Joselyne Worshiper yibutsa ko muri Kristo byose bihinduka bishya

Joselyne Worshiper yanditse iyi ndirimbo agamije kwibutsa abantu ko urukundo rwa Kristo rudahinduka ndetse ko umuntu wese wemeye kwizera Yesu ahindurwa akaba icyaremwe gishya. Ni indirimbo isaba abantu kureba aho bavuye, bakibuka ineza y’Imana kandi ikabahamagarira gukomeza kubaho mu bumwe na Kristo.

Joselyne Worshiper ni umwe mu baramyi b’abahanga kandi bakunzwe cyane mu muziki wa gospel mu Rwanda. Azwi cyane mu gusubiramo indirimbo z’abaramyi batandukanye zirimo iza Drups Band nk’urukundo rw’Imana n’izindi zifite ubutumwa bukora ku mitima nka Igicaniro, Amahoro Yesu atanga,na Hahiriwe Umuntu.

ubwitange mu kuramya byatumye yigarurira imitima y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.Uretse impano y’ijwi ryiza, Joselyne Worshiper afite umwihariko mu buryo aririmbamo hakayingeraho amavuta y’Imana , Iyo aririmba, abantu benshi bumva bagize ibihe byihariye byo kwegerana n’Imana no gusubizwa mo imbaraga bigatuma ibitaramo bye n’indirimbo ze bigira ingaruka nziza ku mitima ya benshi.Amashusho y’indirimbo Yampinduriye Izina agaragaza ibice bitandukanye bigaragaza uburyo umuntu ahindurwa n’ubuntu bw’Imana.Joselyne Worshiper akomeje gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’umuziki wa gospel mu Rwanda binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwubaka. Yampinduriye Izina ni kimwe mu bihangano bye bigamije kwibutsa abantu ko muri Kristo, ubuzima bushobora guhinduka, ibya kera bikavaho, maze umuntu akagira izina rishya n’umunezero uva ku Mana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *