Rutahizamu Joy-Lance Mickels ntabwo azaboneka ku mikino y’Amavubi
1 min read

Rutahizamu Joy-Lance Mickels ntabwo azaboneka ku mikino y’Amavubi

Rutahizamu wa Sabah FK, Joy-Lance Mickels amaze kwemeza ko atazitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, nyuma yo kuvunika mu mukino wa shampiyona ya Azerbaijan.

Mickels wari warahamagawe ku nshuro ye ya mbere mu ikipe y’igihugu yashimangiye iby’aya makuru abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram ;aho yavuze ko bitewe n’imvune ikomeye yagize ku rubavu rwe ku munota wa 92′ mu mukino wahuje Sabah FK na FK Karvan Evlakh, wabaye ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, byatumye adashobora kwitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi .

Aho yanditse ati :” Muryango mugari w’amavubi , birambabaje cyane kubasangiza ibi …Nyuma yo guhamagarwa ku nshuro yange ya mbere mu ikipe y’igihugu ,nahise ngira imvune y’urubavu ku munota wa 92′ w’umukino wabaye mbere y’umunsi umwe ngo ntangire urugendo nari nateguye .

” Kuri nge byari ibintu bishimishe guhera mu bwana bwange kugeza ngeze kuri iyi ntambwe nyakuri  – byumwihariko kugira uruhare mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi twagombaga kuzahuramo na Benin na Afurika y’Epfo.

“Hagati aho ,Ndashimira kubw’icyizere nagiriwe cyo guhamagarwa gusa nizera ko buri gihe Imana iba ifite undi mupango kandi mwiza kuri ngewe ;ibyo byakirana ukwizera no kwihangana kwinshi.

“Nzakomeza gushyigikira no kuba inyuma y’ikipe yange nubwo tuzaba tutari kumwe ..Murakoze ”

Muri uyu mukino wari uw’umunsi wa Karindwi wa Shampiyona ya Azerbaijan,  Mickels yafunguye amazamu ku munota wa 31 mbere y’uko Kaheem Parris yatsinda igitego cya kabiri nyuma y’iminota itandatu.

Gusa, ku munota wa 11 w’inyongera, ubwo umukino wari ugiye kurangira, Mickels yagonganye n’umunyezamu wa FK Karvan Evlakh, Kamran Ibrahimov, ahita ajyanwa ku ivuriro.

Tariki ya 10 Ukwakira, Amavubi azaba yakira Bénin  kuri Stade Amahoro, ahite akurikizaho gusura Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *