
Uwahoze ari Umubikira Shako Annastacia Amaze Kwakira Ubutumwa 1,000 Bumusaba Urukundo Nyuma yo Kwirukanwa
Uwahoze ari umubikira wa Kiliziya Gatolika, Umunya_Nigeriya, Umubikira Shako Annastacia, nyuma yo kwirukanwa kubera ubutumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Shako Annastacia yabaye icyamamare kuri internet ubwo yagaragazaga ubutumwa bwinshi yohererejwe n’abagabo bamusaba barenga 1,000 bamusaba ko barushinga.
Ibi byabaye nyuma y’uko uyu mubikira wahoze ari umukozi w’Imana yirukanwe mu muryango wa w’Ababikira kubera amagambo yanditse kuri Facebook agaragaza akarengane abihayimana b’abagore bakunze guhura nako.
Mu butumwa bwe, Annastacia yari yavuze ati: “Ababikira si abagore cyangwa abakunzi b’abapadiri. Si ibintu by’ubwiza cyangwa iby’agaciro gake. Ni abagore batoranijwe n’Imana kugira ngo bakorere Kiliziya mu isengesho no mu butumwa. Ariko kenshi inyuma y’ibirahure by’amadirishya meza, bafatwa nk’abatagira agaciro.”
Nyuma y’uku kwirukanwa, Annastacia yavuze ko atunguwe n’uburyo abagabo benshi bamwoherereje ubutumwa bwo kumusaba urukundo. Yatangaje ko inbox ye yuzuye amagambo y’abifuza kumurongora, maze mu butumwa busa nk’urwenya arandika ati:
“Ndi mu gihirahiro, sinzi uwo nzahitamo muri aba bagabo barenga 1,000 bansaba ko twarushinga… Abavuga ngo ndongorwe, mwiteguye kuzamfasha mu birori by’ubukwe? Nari nzi ko abagabo bakiri bake, ariko aha hanze haba hari ba Abadamu na Davide muri inbox yanjye!”
Mu kindi gice cy’ubutumwa bwe, yagaragaje ko bamwe muri abo bagabo bamubwira amagambo atangaje, kandi ko hatabura abamwita mubi. Abakoresha imbuga nkoranyambaga batandukanye bagaragaje ibitekerezo bitandukanye, abenshi bamugira inama banamusaba kubanza akitonda akiyitaho.
Yagaragaje impungenge z’umutekano we

Shako Annastacia yagaragaje akarengane Abihayimana b’ababikira bahura nako anatangaza ko ahangayikishijwe n’umutekano we.
Mu butumwa butandukanye, Shako Annastacia yavuze ko ari mu kaga nyuma y’ibyo yashyize ahagaragara ku mikorere y’Abihayimana n’abayobozi b’aho yakoreraga mbere. Yavuze ko yamaze gushyira amakuru yose kuri Facebook kugira ngo nibura nibaramuka bamucecekesheje, ukuri kuzamenyekane.
Iyi nkuru ya Shako Annastacia ikomeje gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamufata nk’umugore w’intwari wavuze ukuri, abandi bakabona ko ari kwishora mu bintu bitajyanye n’ubuzima bw’uwari umubikira.